Amagambo aherutse kuvugwa n’Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yamaganye umuco wo guterera ivi umukobwa mu gihe amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye.
Mu cyigisho yatanze ku wa 22 Nyakanga 2026 cyagarukaga ku “Ngeso nziza no Gukiranuka”, Apôtre Dr. Gitwaza yavuze ko uwo muco utari uwo abakirisitu bakwiye gukurikiza, awusobanura nk’uwakomotse ku batemera Imana, anasaba urubyiruko kuwureka.
Yagize ati: “Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine.”
Yakomeje avuga ko uwo muco watumye hari imiryango myinshi idakomera, anasobanura ko mu bihugu by’i Burayi na Amerika usanga abantu benshi batandukana n’abo bashakanye.
Icyakora, ibi bitekerezo ntibyashyigikiwe na bose. Mu bagaragaje kutabyumva kimwe harimo umunyamakuru Scovia, wavuze ko yubaha uburenganzira bw’umuyobozi w’idini bwo gutanga inyigisho, ariko akavuga ko hari aho atemeranya n’ibisobanuro bitangwa kuri iyo ngingo.
Scovia yavuze ko atunguwe no kubona hari abafata amarangamutima y’umugabo nk’ikintu kidakwiye kugaragazwa, agaragaza ko kurira atari ikimenyetso cy’ubugwari ahubwo ari kimwe mu bigize kamere y’umuntu.
Yagize ati: “Ndabizi abakunzi ba Gitwaza bagiye kumbwira nabi ngo navuze ku mushumba wabo. Ariko kuvuga ngo nta mugabo urira? Kuki mumubuza uburenganzira bwo kubabara no kwishima? Njyewe nabonye umuntu urira. Muhamagare abaganga bababwire impamvu abantu barira. Aya marira ari mu maso y’umugabo muragira ngo ajye he?”
Scovia yanagarutse ku ngingo yo guterera ivi, avuga ko atumva impamvu uwo muco wahita ufitwa inkomoko mbi, agaragaza ko no mu mateka y’imico itandukanye, harimo n’iy’ubwami, gupfukama cyangwa guterera ivi byakoreshwaga nk’ikimenyetso cyo kugaragaza icyubahiro no kwicisha bugufi, aho kuba uburyo bwo gusenga umuntu.
Yagize ati” ikibazo gikwiye kubazwa ni iki: iyo umuntu atereye ivi uwo bakundana, bifasha iki urukundo rwabo?
Impaka zakurikiye aya magambo zagaragaje ko hari abafata ibyo Apôtre Dr. Gitwaza nk’inyigisho zishingiye ku myemerere ya gikristo, mu gihe abandi bavuga ko uwo muco ugomba gusobanurwa hashingiwe ku mateka n’umuco, aho kuwuhuza n’ibikorwa bya satani nta bimenyetso bifatika bibishyigikira.
Abasesenguzi bavuga ko ibijyanye n’imigenzo yo gusaba umugore kuzashyingiranwa bishobora gutandukana bitewe n’umuco, igihugu cyangwa imyemerere y’idini. Bityo, buri wese ashobora guhitamo uburyo bumworoheye mu gihe butanyuranyije n’amategeko kandi bwubahiriza ubushake bw’impande zombi.
Iyi mpaka ikomeje gukurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye inyigisho za Apôtre Dr. Paul Gitwaza, mu gihe abandi, barimo Scovia, bavuga ko uwo muco utagomba gufatwa nk’impamvu yonyine ishobora kugena amahirwe cyangwa ibibazo by’urugo.
