Chorale Family of Singers yateguje igitaramo “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III” kizabera muri Camp Kigali

Chorale Family of Singers ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Paroisse Kiyovu yatangaje ko igitaramo cyayo ngarukamwaka “Umuryango Mwiza Live Concert – Season III” kizaba ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, muri Camp Kigali.

Iyi Chorale ikunzwe n’abatari bake mu ndirimbo za Gospel, yasabye abakunzi bayo kuzirikana no kubika iyo tariki hakiri kare kugira ngo bazifatanye na yo mu ijoro ryihariye ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ishingiye ku cyerekezo nyamukuru cya Chorale Family of Singers cyo kubungabunga ubusugire bw’umuryango.

“Umuryango Mwiza Live Concert” isanzwe ari igitaramo kigamije gukangurira abantu kubaka no gukomeza indangagaciro z’umuryango, binyuze mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwiza, ubuhamya ndetse n’ibihe byo kuramya Imana.

Abategura iki gitaramo bavuga ko mu gihe ibibazo byibasira imiryango bikomeje kwiyongera, bifuza gukoresha umuziki wa Gospel nk’uburyo bwo kwibutsa abantu akamaro ko kubaka umuryango ushingiye ku rukundo, kubabarirana, kubahana no kwizera Imana.

Biteganyijwe ko abazitabira bazagira umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana hamwe, mu gitaramo kizaba cyarateguwe ku rwego rwo hejuru kwakira ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro ndetse no gusangira umunezero n’ibihumbi by’abakunzi ba Gospel bazaba bahuriye muri Camp Kigali.

Nubwo amazina y’abahanzi bazifatanya na Family of Singers ataratangazwa, ubuyobozi bw’iyi chorale bwatangaje ko andi makuru arimo gahunda y’igitaramo, itangira ry’igurishwa ry’amatike n’abatumirwa azatangazwa mu minsi iri imbere.

Chorale Family of Singers yasabye abakunzi bayo gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga zayo kugira ngo bazajye babona amakuru mashya ajyanye n’iki gitaramo uko agenda atangazwa.

More From Author

Fabrice Nzeyimana yavuze icyamuteye kwandika “Sina Mashaka”, indirimbo yibutsa abakristo umunezero n’ibyiringiro by’agakiza

Umunyamakuru Scovia ntiyemeranya na Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku ngingo yo guterera ivi umukobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *