Amerika: Umuramyi Cory Asbury yasabye imbabazi nyuma y’ifoto yari yashyize ku mbuga

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Cory Asbury, yasabye imbabazi nyuma yo gukuraho ifoto yari yashyize ku rubuga rwa Instagram agaragara atambaye umupira, nyuma y’uko bamwe mu Bakristo bayinengaga bavuga ko itajyanye nèindaga gaciro zigomba kuranga abakristo ndetse ikaba intandaro yo kugusha abandi.

Mu mashusho yasangije abamukurikira, Asbury yavuze ko atari agamije kubabaza cyangwa kugusha umuntu, ahubwo ko iyo foto yari igamije kugaragaza ibihe we na bagenzi be bari bamaze mu rugendo rw’ibitaramo, harimo no gukora siporo no kwita ku buzima bwabo.

Yavuze ko we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo kuyikuraho nyuma yo kubona impaka yateje, kugira ngo idakomeza kuba ikintu cyababaza cyangwa kikagusha abandi. Asbury kandi yasobanuye ko ari we washyize iyo foto ku rubuga rwe, asaba abantu kudashyira amakosa kuri mugenzi we Forrest Frank.

Mu gusaba imbabazi kwe, Cory Asbury yavuze ko yicishije bugufi asaba imbabazi abo ifoto yaba yarababaje, ashimangira ko icy’ingenzi ari ugukomeza gukunda Yesu no kumukurikira bicishije bugufi.

Iyi foto yari iri mu zo Asbury yari yashyize hanze agaragaza bimwe mu bihe byaranze The Jesus Generation Tour, urugendo rw’ibitaramo rwabereye mu mijyi 29 yo muri Amerika, rwatangiye ku wa 1 Kamena i Tulsa muri Oklahoma, rusozwa ku wa 1 Kanama i Arlington muri Texas.

More From Author

Somalia: Umubyeyi w’abana 8 yakubiswe bikomeye azira kuva muri Islam agahitamo kuba Umukristo

Ni iki gitera impumuro mbi mu kanwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *