Gisubizo Ministry igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyayo ngarukamwaka Worship Legacy Concert Season 7, giteganyijwe kuba ku wa 13 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, guhera saa 16:00. Muri iki gitaramo, Apostle Mignonne Alice Kabera ni we uzageza ku bitabiriye ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.
Worship Legacy ni igitaramo Gisubizo Ministry yateguye mu rwego rwo gukomeza gusigasira umurage wo kuramya no guhimbaza Imana, no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.
Igitaramo cya mbere muri uru ruhererekane cyabaye muri Gicurasi 2018 muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, mu gihe Season 2 yabereye muri Intare Conference Arena mu 2019. Kuri iyi nshuro ya karindwi, Gisubizo Ministry iri gukorana na Ijambo Event mu gutegura iki gitaramo.
Gisubizo Ministry yatangiye mu mwaka wa 2004 i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, nk’umuryango w’abaririmbyi bafite umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana, kwamamaza ubutumwa bwiza no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Kuri ubu, uyu muryango umaze kugira amashami arenga 35 hirya no hino ku Isi, arimo ayo muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Australia na Aziya.
Mu byitezwe muri Worship Legacy Season 7 harimo ubutumwa bwa Apostle Mignonne Alice Kabera, uzagira umwanya wo kubwiriza no gufasha abitabiriye gutekereza ku mubano wabo n’Imana, mu gihe Gisubizo Ministry izaba ibagezaho indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Gisubizo Ministry ivuga ko yifuza ko abazitabira iki gitaramo batazava muri Camp Kigali baje kwidagadura gusa, ahubwo ko bazanahakura ubutumwa bwabafasha kugira impinduka mu buzima no kurushaho kwegera Imana.
Ku bijyanye n’ubufatanye n’abandi bahanzi, Gisubizo Ministry yanagarutse ku ndirimbo yakoranye n’umuhanzi The Ben, ivuga ko ubwo bufatanye bwabafashije kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi. Iri tsinda rivuga ko rizakomeza gukorana n’abandi bahanzi igihe ubwo bufatanye buzaba bugamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.




