Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), asimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho Gahima Manasseh yari ahatanye na Musenyeri Assiel Musabyimana.
Mbere yo gutorerwa kuyobora EAR, Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yari Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini ndetse akaba na Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR).
Musenyeri Gahima yavutse mu 1970, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye na Theologie. Yabanje gukora mu burezi ndetse anagira uruhare mu buyobozi bwa Leta, mbere yo kwiyegurira umurimo w’Imana mu Itorero Angilikani.
Mu 2017 yagizwe umwepisikopi wungirije wa Diyosezi ya Gahini, naho ku wa 26 Gicurasi 2019 agirwa Umuyobozi w’iyi Diyosezi, umwanya yari amazeho imyaka irenga irindwi.
Umuhango wo kumwimika no kumushyira ku mugaragaro ku mwanya wa Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, ukazabera muri Camp Kigali.
Musenyeri Dr. Gahima Manasseh azaba ashinzwe kuyobora EAR no gukomeza umurimo w’ivugabutumwa, uburezi n’iterambere ry’Itorero

