Israel yatangiye imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 2,000 ishize Yesu Kristo abatijwe

Leta ya Israel yatangaje ko yatangiye imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 2,000 ishize Yesu Kristo abatijwe mu ruzi rwa Yorodani, ibirori biteganyijwe kuba mu mwaka wa 2030.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yavuze ko hashyizweho itsinda ryihariye riyobowe na Ambasaderi George Deek, Intumwa Idasanzwe ya Israel ishinzwe umubano mubya Gikiristo ku isi, rizafasha gutegura ibirori no gushimangira umubano n’amatorero ndetse n’abayobozi b’Abakristo ku Isi hose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yavuze ko isabukuru yo mu 2030 ari igikorwa gifite agaciro gakomeye ku Bakristo barenga miliyari ebyiri ku Isi, kandi ko igihugu cye cyifuza kwakira neza miliyoni z’abakerarugendo biteganyijwe ko bazasura Ahantu Hatagatifu muri uwo mwaka.

Ibi bibaye mu gihe igihugu cya Jordan na cyo cyatangiye imyiteguro ku ruhande rwacyo rw’ahafatwa nk’aho Yesu yabatirijwe, ruzwi nka Al-Maghtas cyangwa Bethany Beyond the Jordan. Umwami Abdullah II yatangaje ko ibikorwa remezo bizavugururwa kandi hakongerwa serivisi zizafasha abakerarugendo bazitabira uwo muhango.

Israel ivuga ko iyi sabukuru izafasha kurushaho kunoza umubano wayo n’amatorero gakondo y’Abakristo, by’umwihariko Kiliziya Gatolika n’iya Orthodox. Yanashimangiye ko izakomeza kurinda ubwisanzure bwo gusenga no gusura ahantu hatagatifu ku bantu bo mu madini yose.

More From Author

Umunyamakuru Scovia ntiyemeranya na Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku ngingo yo guterera ivi umukobwa

Somalia: Umugabo wo muri Somaliland yishwe n’abo mu muryango we azira kuba Umukristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *