Somalia: Umubyeyi w’abana 8 yakubiswe bikomeye azira kuva muri Islam agahitamo kuba Umukristo

Umubyeyi w’abana umunani muri Somalia yakubiswe bikomeye n’abagabo b’Abayisilamu nyuma yo kumenya ko yahindutse akava mu Islam akajya kuba Umukristo.

Sophia Ibrahim, wahindutse Umukristo mu 2022, yari mu itsinda ry’abagore bigaga Bibiliya mu gace ka Afmadow, mu majyepfo ya Somalia. Abagabo bane binjiye muri iyo nzu, bababuza gukomeza ibikorwa byabo bavuga ko Ubukristo butemewe muri ako gace, maze batangira kubakubita inkoni.

Nyuma yaho, abo bagabo bakurikiye Ibrahim iwe mu rugo, aho basanze asenga. Bamukubise bakoresheje ibikoresho bikomeye ndetse n’inkota ndende zo muri Somalia. Aho yagize ibikomere bikomeye ku mutwe, ava amaraso menshi ndetse amara amasaha hafi ane ataragarura ubwenge.

Abaturanyi bamujyanye mu bitaro, aho yaje kuvurwa. Yasohotse mu bitaro ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama, ahita ajyanwa ahantu hatazwi kubera impamvu z’umutekano.

Nubwo yagabweho icyo gitero, Ibrahim yavuze ko atigeze areka kwizera kwe kandi ko azakomeza gukurikira Yesu.

Somalia iri mu bihugu bifatwa nk’ibigoye cyane ku Bakristo, aho Islam ari idini rya Leta kandi ibikorwa byo kwamamaza andi madini bibujijwe n’amategeko.

More From Author

Ibimenyetso 10 bishobora kukwereka ko ufite umuvuduko w’amaraso

Amerika: Umuramyi Cory Asbury yasabye imbabazi nyuma y’ifoto yari yashyize ku mbuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *