Holy Nation Choir yagarutse ku mbabazi z’Imana n’ibyo yakoze mu buzima bw’abantu Ibinyujije mu ndirimbo “IBYIZA”

Holy Nation Choir yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise “Ibyiza”, igamije gushimira Imana ku bw’imirimo yayo, imbabazi n’ubuntu yagiriye abantu.

Abagize iyi korali bavuga ko “Ibyiza” yibanda ku gushimira Imana ku byo yakoze, haba ku bigaragara no ku bitagaragara, ariko by’umwihariko ku mbabazi zayo, aho ibabarira abantu ibyaha n’ibicumuro byabo.

Inganzo y’iyi ndirimbo ishingiye ku mirongo yo muri Bibiliya iboneka muri Zaburi 116:8, Zaburi 116:12 na Zaburi 89:16. Holy Nation Choir ivuga ko ubutumwa bwayo ari ugufasha abantu kongera gutekereza ku byiza Imana yabakoreye, bakagira umutima wo kuyishimira no gukomeza kwizera ubuntu bwayo.

Iyi korali kandi ivuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba ubutumwa bw’ihumure ku muntu uri mu bihe bikomeye, ikamwibutsa ko imbabazi z’Imana zigihari ndetse ikamufasha kongera kugira ibyiringiro no kwakira ubuntu bubonerwa muri Kristo.

Bagize bati: “Icyo umuntu yakura mu ndirimbo ‘Ibyiza’ mu bihe bikomeye ni ukongera kwiyumvamo imbabazi z’Imana no kongera kwakira ubuntu butarondoreka bwayo bubonerwa muri Kristo, Umwana wayo.”

Nubwo Holy Nation Choir ivuga ko iyi ndirimbo idatandukanye cyane n’izindi yakoze, ivuga ko umwihariko wayo uri mu kwibanda ku gushimira Imana ku mbabazi n’ubuntu yagiriye abantu.

Bagize bati: “Iyo tuvuze ‘Ibyiza’, tuba tuvuze ibyo Uwiteka yakoze byose kugira ngo dutsindishirizwe kandi tubabarirwe ibyaha n’ibicumuro byacu byose.”

Holy Nation Choir imaze imyaka ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Abayigize bavuga ko ukwemera ko imbaraga z’Imana ari zo zibakorera ari kimwe mu bibafasha gukomeza kuba hamwe no gukora ibihangano bishya.

Bagize bati: “Ntabwo twiyumva nka Holy Nation gusa, ahubwo muri byose twumva imbaraga zayo, Imana, ari zo ziri gukorera muri twe.”

Bategura igiterane cy’iminsi irindwi

Uretse kuba basohoye iyi ndirimbo nshya, Holy Nation Choir yatangaje ko iri gutegura igiterane kizamara icyumweru ku Itorero rya ADEPR Gatenga ibarizwamo.

Iki giterane kizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2026, gifite intego ishingiye ku Yakobo 2:24, cyahawe umutwe wa “Faith in Action.”

Holy Nation Choir yasabye abakunzi bayo gukomeza kuyishyigikira no kuyisengera, ivuga ko ifite ibindi bihangano n’ibikorwa bishya iteganya mu gihe kiri imbere.

Abashaka gukomeza gukurikirana ibikorwa by’iyi korali bashobora kuyinyura ku mbuga nkoranyambaga zayo cyangwa kuri telefone +250 784 485 635.

More From Author

Gisubizo Ministry igiye kwandikira amateka Camp Kigali mu gitaramo “Worship Legacy Season 7”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *