Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly abinyujije ku rukuta rwe rwa X (rwahoze rwitwa twitter) yagaragaje uburyo agace k’indirimbo y’umuhanzi Simon Kabera ari kumwe n’umwana we kamufashije cyane.
Jolly yagize ati “Imana ihe umugisha ababyeyi buyu mwana”, akomeza agira ati “Nahuye naka gace kantera gushesha urumeza”.
![](https://nkundagospel.com/wp-content/uploads/2024/02/Jolly.png)
Ni agace kari mu ndirimbo “Ukwiye amashimwe ya Simon Kabera” ariko we n’umuhungu we bakaba barayisubiyemo mu buryo bwa Live aho umuhungu we aba acuranga Piano anaririmba naho Se agacuranga Guitar nawe aririmba.
Izi ndirimbo bakomeje gusubiramo zitandukanye ziri gufasha abantu mu buryo bwo kwegerana n’Imana.
Reba indirimbo “Ukwiye amashimwe mu buryo bwa Live”