Nyuma y’iminsi mike hatangajwe ko abaramyi Vestine na Dorcas batandukanye n’inzu ifasha abahanzi ya MIE Music, benshi bagikomeje kwibaza impamvu umuyobozi wayo, Irene Murindahabi, yari ataragira icyo abivugaho.
Kuri iki Cyumweru, Irene Murindahabi yahagaritse urujijo rwari rumaze iminsi mu bakunzi b’aba bahanzi, ashyira ahagaragara ubutumwa bwemeza ko amasezerano hagati ya MIE Music na Vestine na Dorcas yarangiye kandi ko impande zombi zatandukanye mu bwumvikane.
Mu butumwa bwe, yavuze ko nyuma y’imyaka itanu y’ubufatanye, urugendo rwabo rwageze ku musozo, ashimira Imana ku byo bagezeho, amasomo bakuye muri urwo rugendo ndetse n’imigisha barubonye.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itanu mu mikoranire twasangiye ubunararibonye, MIE Music na Vestine & Dorcas twasoje urugendo rw’amasezerano twari dufitanye mu bwumvikane.”
Irene kandi yifashishije umurongo wo muri Umubwiriza 3:1 ugira uti: “Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo,” agaragaza ko iherezo ry’iyi mikoranire ritatewe n’amakimbirane, ahubwo ko buri ruhande rugiye gukomeza urugendo rwarwo mu cyerekezo rushya.
Yakomeje ashimira ibihe byiza basangiye na Vestine na Dorcas, anabifuriza imigisha mu rugendo rushya bagiyemo.
Iri tangazo rya Irene Murindahabi rije nyuma y’uko amakuru y’itandukana rya Vestine na Dorcas na MIE Music yari amaze iminsi avugisha benshi, bamwe bibaza niba hari ikibazo cyabaye hagati y’impande zombi. Gusa, amagambo y’umuyobozi wa MIE Music agaragaza ko gutandukana kwabo kwabaye mu bwumvikane no mu kubahana.
Vestine na Dorcas bari bamaze imyaka itanu bakorana na MIE Music, aho basohoye indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nahawe Ijambo”, “Si Bayali”, “Neema”, “Yebo”, “Adonai” na “Mpa Amavuta”, zabagize bamwe mu baramyi bafite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu gihe abakunzi babo bakomeje gutegereza kumenya icyerekezo gishya aba bahanzi bazafata, amagambo ya Irene Murindahabi yashyize iherezo ku bibazo byinshi byari bimaze iminsi bibaza ku ruhande rwa MIE Music.


