Dj Briane yabonye Itorero abarizwamo rya Gikristo

Umuvangamuziki umaze kumenyekana no kubaka izina muri icyo gisata, Dj Briane nyuma y’iminsi mike atangaje ko ari Umukristo ndetse unakiranuka ku cyacumi, yamaze gutangaza Itorero abarizwamo ndetse n’Umushumba we akaba n’inshuti ye.

Kuri uyu wa Kabiri, Taliki 21 Gicurasi nibwo Dj Briane yongeye kugaragara ubwo yarari mu masengesho mu Itorero Elayono Pentecost Blessing Church riyoborwa na Rev Prophet Ernest NYIRINDEKWE.

Briane, yakiriwe n’Umushumba mukuru wiri Torero, nawe ahabwa umwanya wo kugira icyo avuga nuko ahamya ko iri ariryo Torero rye azajya abarizwaho kuva uyu munsi.

Dj Briane yagize ati “Maze igihe ntafite Itorero mbarizwamo, uyu Mushumba ni inshuti yanjye kandi kuva uyu munsi ndi Umukristo wiri Torero, ni hano mbarizwa”

Akimara kuvuga aya magambo, Umushumba Ernest Nyirindekwe nawe yunze mubyo yaramaze kuvuga ahamya ko uyu Dj Briane ari Umukristo wiri Torero kandi ahawe ikaze mu muryango mugari waryo.

Elayono Pentecost Blessing Church ni Itorero rikorera Kibagabaga munsi y’Urwibutso ku gipangu nomero 3. Iri Torero rifite amashami menshi kw’isi mu bihugu bitandukanye harimo nka America na Canada, Ubufaransa, Ubudage, Suwede, n’ahandi.

Ni Itorero riterana iminsi ine ihoraho mu cyumweru. Buri wa Gatatu no na buri wa Gatanu guhera saa kumi nimwe kugeza saa mbili, kuwa Kane guhera saa tanu za mugitondo kugeza saa mbili za n’ijoro ndetse no ku cyumweru aho bagira amateraniro abiri, rimwe ritangira saa tatu kugeza saa sita n’igice ndetse n’irya nimugoroba rihera saa kumi kugeza saa Mbili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code