Ubucuti bwa Israel Mbonyi n’abahanzi b’isi buhatse iki?

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi akomeje kugenda agaragara yitabiriye ibitaramo bisanzwe bitari ibyateguwe hagamijwe kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bisanzwe maze abakunzi b’umuziki we ntibabyakire kimwe.

Mu mafoto menshi akunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agatuma abantu bacika ururondogoro twatanga urugero rw’ifoto aherutse gufotorwa ari kumwe na Coach Gael ndetse n’umuhanzi Bruce Melodie.

Mu kiganiro Nkundagospel yagiranye n’abakunzi ba Israel Mbonyi bamwe bavuze ko ntacyo bitwaye kugirana ubucuti n’abahanzi bagenzi be, kabone nubwo bataririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko ngo ashobora no kubabwiriza ubutumwa bagahinduka. Uwitwa Nyiramariza Odette yagize ati:

“Njye mbona kuba asabana n’abahanzi bagenzi be ntacyo bitwaye. Wasanga aba ari kubabwiriza ubutumwa. Tegereza mu minsi mike uzumva Bruce Melodie aririmbye gospel”

Umwe mu bakunzi ba Israel Mbonyi badashyigikiye umubano we n’abahanzi b’isi yagize ati: “Ijambo ry’Imana ritubuza kwicarana n’abakobanyi, mbese umucyo n’umwijima byakwicarana ko kimwe gihunga iki? Wa mugani w’umunyarwanda, mbwira abo mugendana nkubwire uwo uri we.”

Twagerageje kuvugana na Israel Mbonyi ariko ntitwamufatisha, gusa turakomeza kumushaka kugira ngo atubwire icyo abitekerezaho.

Israel Mbonyi ni umuhanzi umaze kurenga gusa kuba uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, dore ko aherutse kwegukana igikombe cy’umuhanzi w’umwaka mu muziki w’u Rwanda muri rusange.

One thought on “Ubucuti bwa Israel Mbonyi n’abahanzi b’isi buhatse iki?

  1. Ariko ntacyo bitwaye kuko nubwo baba baririmba izisi ntibivuzeko badasenga izo ni talents zabo ntaho bihuriye nagakiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code