Kuri iki cyumweru Taliki 02 Kamena 2024, Jado Sinza yashyize hanze amafoto ye n’umukunzi we ndetse anerekanwa imbere y’Iteraniro aho asengera mu muhango wo gutangiza umushinga w’ubukwe.
Nta yindi nkuru iri gucicikana ku mbugankoranyambaga ndetse no mu biganiro by’Abakristo ba Kigali uretse inkuru ya Jean De Dieu Sinzabyibagirwa na Esther Umulisa, aba bombi bamaze kwerekanwa nk’abitegura gushinga urugo mu minsi mike irimbere.
Jado Sinza, azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhinbaza Imana. Zimwe mu ndirimbo ze zatumemye yumvikana mu matwi ya benshi harimo nkiyitwa “Ndategereje, Nabaho, Witinya” ndetse n’izindi.
Umulisa Esther ni umukobwa usanzwe ugaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi abafasha kuririmba akaba kandi yaramenyekanye muri Korali IRIBA yo muri ADEPR TABA i Butare ari naho yakuriye ndetse no muri New Melody Family Choir nayo ahuriramo n’Abavandimwe be barimo Neema.
Byitezwe ko mu minsi mike iri imbere aba bombi bazatangaza igihe ndetse naho ubukwe bwabo buzabera kugira ngo imiryango n’Inshuti bazaze kubashyigikira.