Loni ivuga ko abakobwa n’abagore b’Abakristu muri Nigeria bakomeje gukorerwa ihohoterwa rikabije

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) zagaragaje impungenge zikomeye ku ihohoterwa rikomeje gukorerwa abagore n’abakobwa b’Abakristu mu majyaruguru ya Nigeria no mu gace ka Middle Belt.

Loni ivuga ko benshi bashimutwa, bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagahatirwa guhindura idini cyangwa gushyingirwa ku gahato n’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram n’indi mitwe y’abahezanguni.

Abahanga ba Loni basabye leta ya Nigeria gukora iperereza kuri ibi byaha no gufata ingamba zo kurinda abari mu kaga, bavuga ko igihugu cyananiwe kurinda uburenganzira bw’idini, umutekano n’uburenganzira bw’abagore n’abana.

Raporo zigaragaza ko Nigeria ifite abarenga miliyoni 8 bavuye mu byabo kubera umutekano muke, mu gihe ibihumbi by’abagore n’abana b’Abakristu bakomeje guhura n’ihohoterwa n’ishimutwa rishingiye ku myemerere yabo

More From Author

Mu Buhinde: Abapasiteri babiri bishwe mu makimbirane ari kuba hagati y’Abakristu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *