Kuri uyu wa gatanu nibwo Intumwa y’Imana Apostle Dr Paul yakiriye mu biro bye umuhanuzi akaba n’umushumba w’amatorero ya Elayono Pentecostal blessing church ku isi, Rev Prophete Ernest Nyirindekwe, baraganira, amuhesha umugisha we n’umuryango we.
Mu masaha y’umugoroba nibwo umuryango wa Prophet Ernest Nyirindekwe aherekejwe n’itsinda rya Protocole ye bageze ku biro by’intumwa y’Imana barasengerwa ndetse anabaturaho amagambo y’umugisha.
Abantu basanzwe bazi uyu muhanuzi, babihamya ko ibyo akora nibyo avuga byose ndetse n’impano z’Imana zimukoreramo avuga ko byose abivoma ku mubyeyi we wo mu mwuka, Apostle Dr Paul Gitwaza uyoboye amatorero ya Zion celebration center ku isi ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries.
Si rimwe ndetse si kabiri, Apostle Gitwaza yakira uyu mushumba kuko no mu minsi yashize mu giterane ngaruka mwaka bagira ku itorero cyitwa “Afurika Haguruka” nabwo yamwakiriye mu iteraniro amuvugaho n’amagambo akomeye ibintu byakoze k’umutima Prophet Nyirindekwe agashimira uyu mushumba imbere y’imbaga y’abakristo bo muri iryo torero.
Prophet Ernest Nyirindekwe, ni umushumba umaze kumenyekanaho ubuhanga mukubwiriza ijambo ry’Imana akoresheje ingero zifatika, akagira impano y’ubuhanuzi ndetse no gukoreshwa akiza indwara, akarusho azwiho umutima wo gutunga no kugira ubuntu, ibintu benshi bamushima kuko atabyigisha gusa ahubwo nawe abikora.
Prophet Ernest ari kumwe na Madam we bakiriwe n’umubyeyi wabo mu mwuka, Apostle Dr Paul Gitwaza
Apostle Gitwaza yabasabiye umugisha
Umuryango wa Prophet Ernest uri kumwe na Apostle Gitwaza