Cornerstone choir yateguye igitaramo cy’ubuntu itumiramo amakorali akomeye

Korali Conerstone ikorera umurimo w’Imana mu itorero  ry’Ababatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwasi ya Kigali yateguye Igitaramo izanamurikamo Umuzingo w’indirimbo itumiramo Korali zikunzwe muri Kigali.

Ni igitarano yatumiyemo Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.

Julien Dushimimana, Umuyobozi wa Korali Cornerstone avuga ko iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, kikazabera mu Ihema rinini rya Camp Kigali.

Uyu muyobozi yatangaje ko buri muntu wese wifuza kwinjira muri iki gitaramo ahawe ikaze kuko bizaba ari Ubuntu.

Cornerstone yatangiye mu 2014 itangirana n’abaririmbyi 25, ariko kugeza ubu bamaze kuba 80 b’ingeri zose. Imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa n’ibitarane bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Iyi Korali imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa n”ibitarane bitandukanye mumujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.

Album izamurikirwa muri iki gitaramo, ni iya mbere, ikazaba igizwe n’indirimbo 6 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Si ibyo gusa, kuko hazabaho n’igikorwa   cyo gufata andi majwi n’amashusho (Live Recording) ya Album ya kabiri nk’uko Umuyobozi w’iyi korali Julien Dushimimana yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code