Ibihe bitazibagirana byaranze SHALOM GOSPEL Festival yari yatumiwemo Israel Mbonyi

Kuwa 17 nzeri Korali Shalom yo mu itorero rya ADEPR iri mu giterane yateguye yise SHALOM GOSPEL FESTIVAL yatumiyemo Israel Mbonyi ndetse na Ntora worship team kigamije gufasha abantu kurushaho kugira ubusabane n’Imana.

Ni igitaramo kiri kubera muri BK ARENA, inyubako imenyerewe kwakira ibitaramo bitandukanye.

Si kenshi usanga iyi salle yabereyemo igiterane abantu bakuzura ndetse bakabura naho bicara ariko muri iki gitaramo cya SHALOM CHOIR niko byagenze kuko imyanya yose abantu bayuzuye.

Abantu batandukanye bavuye Impande zose gushyigikira Korali Shalom

Muri iyi nkuru turabwira akantu ku kandi uko igitaramo cyagenze kuva Shalom Choir ihamagawe kuririmba kugeza igitaramo gisoje

Ahagana saa 3:25′ nibwo korali Shalom yakiriwe ku ruhimbi ngo iririmbire Imana ndetse nabakunzi bayo

Batangiriye ku ndirimbo you are Alpha and Omega, indirimbo yaririmbwe n’iteraniro ryose mu munezero udasanzwe wo kwakira iyi korali yari igeze ku ruhimbi.

Bahise bakurikizaho isengesho rirerire ryari rigamije gukomeza guhamagara Imana ndetse n’umwuka wera ngo bibane nabo muri iki gitaramo ndetse no mu mwanya mwiza wo kuririmba.

Bagisoza isengesho hakurikiyeho indirimbo yabo nziza isaba Imana ngo isuke umuriro wayo uhore wake ku gicaniro, umuriro w’umwuka wera.

Korali Shalom bakurikijeho indirimbo isubizamo abantu intege ibabwira ko batagakwiye kurambirwa ahubwo bakomeze urugendo.

Saa 4h10 Korali Shalom yahinduye umujyo ubwo yari imaze akanya iririmba ariko indirimbo nshya zabo abantu benshi batari bamenya, niko guhita bahugurutsa abantu bose ngo bashimane nabo Imana ko yabagiriye imbabazi. Basabye abantu bose kuguma bahagaze kugirango bifatanye nabo kuvuga ko Imana yabaguraniye

Bahise baririmba indirimbo iri mu njyana ya Zouk itangira igira iti “Namuhaye ububi bwanjye anyambika ubwiza bwe, yanguraniye umubabaro ampa amahoro adashira”

Bakomeje baririmbana n’iteraniro ryose bati Yesu yaranguraniye. Uwari Mayibobo ampa icyerekezo cyiza, uwari umujura none ndakana keza, uwari ugiye kwicwa n’inzoga ubu nambara costume.

basoje iyi ndirimbo baririmbana n’iteraniro ryose bati “Namushima nte Yesu namushima nte yampaye ubugingo mucyimbo ry’urupfu”

Saa 4:24′ bakurikijeho indirimbo yabo iherutse gusohoka “Yasannye umutima” yishimiwe cyane na benshi.

Abitabiriye iki gitaramo bishimiye indirimbo za Korali Shalom

Umunezero ni wose , abantu bari kwibuka imirimo y’Imana ikomeye

Saa 04:37 Korali bakurijeho indirimbo yabo yakunzwe na benshi “Turagukurikiye” indirimbo iteraniro ryahagurutse rigafatanya nabo.

Saa 4: 47 nibwo Korali Shalom yasoje icyiciro cya mbere cy’indirimbo zayo yaririmbaga

Nyuma yicyiro Korali Shalom yakiriye Edmond atanga ubuhamya bw’ubuzima bukomeye yabayemo nuko Imana yamufashije agakizwa nyuma akazasubirana n’amahirwe yo kongera kwiga akaminuza nubwo yize ayo mashuri yose amaze gukura ku buryo bamwe mu bo biganaga batamwisanzuragaho kubera uko imyaka yari itandukanye.

Nyuma y’ubuhamya bwe hakiriwe Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pst Binyonyo Jeremie. Yabwiye abari aho ubwiza bwa Kristo ndetse anatanga ihumure ryuko Yesu ashoboye byose ibi byatumye benshi bemera kwatura agakiza bakirwa imbere ku ruhimbi bakira YESU nk’Umwami n’umukiza w’ubuzima bwabo.

Saa 6h20 Korali Shalom bongeye kwakirwa kuririmba indirimbo zabo ikindi gice cya kabiri, baje bahinduye imyambaro yabo beberewe cyane.

Binjiiriye ku ndirimbo yabo ivuga ko Ijambo ry’Imana ritabeshya kandi umutima ubihamya bayikoremezamo bahamya ko Imana idahinduka.

Saa 6h39 bakurikijeho indirimbo yabo yakunzwe na benshi mu minsi yashize yitwa “Ijambo Nyamukuru”, ni indirimbo iteraniro ryose ryahugurukiye rimwe bafatanya na Korali Shalom.

Nyuma yiyi ndirimbo, saa 6h50 Korali Shalom baririmbye indirimbo yishimiwe na benshi “Imbere ni heza”

Nyuma yiyi ndirimbo nziza Korali Shalom yanatangije “Shalom Charity” umushinga ugamije gufasha benshi mubijyanye n’imibereho myiza.

Saa 7;16 yakiriwe ku ruhimbi yishimirwa bikomeye cyane. Akimara kwakirwa yahise ahera ku ndirimbo ye “Nzaririmba” ayiririmbana n’iteraniro ryose akurikizaho indirimbo iri muzo yatangiriyeho “AMARASO” akiyirangiza nayo akomereza ku ndirimbo ye y’ibihe byose “BAHO”

Israel Mbonyi asoje indirimbo 3 za mbere yafashe umwanya ashimira Shalom kukuba baramutekereje bakamutumira muri iki gitaramo yongeraho ko nawe amaze iminsi afashwa n’indirimbo zabo.

Saa 7:38 Israel Mbonyi yahise akurikizaho indirimbo ye y’ibihe byose “NZIBYO NIBWIRA” yashimishije imitima ya bari bitabiriye iki gitaramo. Hadaciye amasegonda agisoza iyi ndirimbo yahise akomerezaho n’indirimbo “MBWIRA” yaririmbanye n’abari muri iki gitaramo bose dore kuva atangiye kuza ubu nta muntu uricara.

Akirangiza iyi ndirimbo yaboneyeho umwanya wo gutumira abari mu gitaramo bose kuzaza kwifatanya nawe mu gitaramo kizabera hano muri BK ARENA kuri Noheli.

Nina Siri, Hari Ubuzima, Yaratwimanye, Icyambu indirimbo Israel Mbonyi yaririmbye nuwari uri gutaha agahindukira akagaruka.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’imbaga cyasojwe Korali Shalom ifata ifoto y’urwibutso ndetse yongera no kuririmbira abari mu gitaramo indirimbo zayo zakunzwe mu bihe bitandukanye bataha bose banezerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code