Kuri uyu wa 17 Nzeri nibwo Itorero ADEPR ryasoje icyumweru cyahariwe ubuzima. Ni umuhango wabereye mu karere ka Bugesera mu bitaro bya Nyamata, witabirwa ndetse n’umushumba mukuru w’itorero ndetse n’abandi bashyitsi bakuru.
Iki cyumweru cyahariwe ubuzima cyari cyatangirijwe mu karere ka Burera ubwo hatahwaga inyubako nshya zongerewe ku Kigo Nderabuzima cya Rwerere, zubatswe n’Itorero ADEPR k’ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kucyagura. Si ibyo gusa, kuko Ubuyobozi bw’Itorero bwahaye iki kigo Nderabuzima icyuma gikonjesha imiti, moteur itanga umuriro ndetse buha n’Akarere ka Burera ubwisungane mu kwivuza 700. Byose bifite agaciro gasaga miliyoni 10,
Hatashywe inyubako nshya zongerewe ku Kigo Nderabuzima cya Rwerere
Akarere ka Burera kahawe ubwisungane mu kwivuza 700.
Mu butumwa bwe asoza icyi cyumweru cyahariwe ubuzima mu itorero ADEPR, umushumba mukuru waryo, Pst Isaie Ndayizeye, yatangiye yibutsa abari bateraniye aho ko zimwe mu ntego z’itorero habamo ikijyanye n’terambere n’imibereho myiza ndetse n’ubukungu hitabwa ku buzima, uburezi n’ibindi bikorwa bizana iterambere ryuzuye hazirikanwa ko ubuzima ari impano y’Imana.
Akomeza ijambo yibukije abantu ko Imana ijya kurema umuntu hatabanje umwuka ahubwo habanje umubiri bityo kubanza iby’umwuka wirengagije iby’umubiri abigereranya nko guhaga umupira watobotse kuko iyo umwuka wawuzuye ariko ukidunda hasi kabiri uhita ushyiramo umwuka.
Yongeyeho ati ” Iyo turi dufite ubutumwa bwo kwita k’umubiri no kuyirinda indwara, n’ibindi byorezo bitandukanye, tuba turi mu murongo w’ubutumwa bwiza Imana yaduhaye ni no muri urwo rwego twateguye icyumweru cy’ubuzima nk’itorero ADEPR”.
Mu ijambo rye kandi, Pst Isaie, yasobanuye ko mu mezi 6 ashize itorero ADEPR ryafashije abaturage barenga ibihumbi 27 kubona ubwisungane mukwivuza hatanzwe miliyoni zisaga 37 ariko sibyo gusa kuko habayeho no gushishikariza abantu ibijyanye n’iby’imirire bakangurirwa kugira akarima k’igikoni babasha kubonamo imboga anaboneraho gusaba abashumba nabayobozi babakristo ko bakwiye kujya bibuka no kureba akarima k’igikoni mu gihe basuhye abakristo bayoboye.
Asoza ijambo rye, yashimiye abakristo ba Nyamata agira ati “Bakristo ba Nyamata, muri bezam turabakunda, kandi dufite umugisha ko ibi bitaro biri aho mukorera, uko muzajya mubisengera, niko umuntu uvuriwe hano azajya ahita akira kuko hari n’imbaraga za Kristo zikiza”
Umushumba mukuru w’itorero ADEPR ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe ubuzima
Ibitaro bya Nyamata byahawe amafranga angana na Miliyoni 10 yo kwifashisha mugukora amasuku mu bitaro
Abakristo batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa