Kuri uyu wa 18 Nzeri nibwo Umuramyi ukundwa na benshi Papi Clever avuka. Papi Clever ni umutware wa Dorcas Ingabire basanzwe bakorana uyu murimo wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana cyane cyane basubiyemo indirimbo zo mu gitabo ariko mu buryo bugezweho.
Papi Clever ari kwizihiza iyi sabukuru ye y’amavuko nyuma y’iminsi mike bari kwishimira uburyo indirimbo basubiyemo yujuje Miliyoni 10 zabayirebye mu gihe cy’amezi atatu gusa dore ko nta wundi munyarwanda wigeze ubigeraho mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse nizindi zisanzwe uretse Meddy kurubu nawe waniyeguriye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Nkundagospel, twabagereye mu bubiko bwa Papi Clever tubazaniramo amafoto atatu yo mu buto bwe nawe yibuka ubwe akavuga ati “Mana wahinduye amateka”.
Ukireba aya mafoto uhita ubona ko koko ntaho Imana itakura umuntu ndetse nta naho itamugeza. Ni amafoto agaragaza Papi Clever akiri mu buzima bumugoye.
Ifoto yo mu buto bwa Papi Clever
Papi Clever akiri mu buzima butari bworoshye
Ifoto ya Papi Clever mu myaka 10 ishize.
Couple ya Papi Clever na Dorcas bari mu byishimo byo kuzuza abarenga Miliyoni 10 barebye indirimbo yabo imwe mu mezi atatu gusa