Sega B na Ben & Chance bahurije imbaraga mu ndirimbo “Amateka Mashya” yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel

Umuramyi Sega B, wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Ihema ryo Gushima” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500 kuri YouTube, yongeye kwigaragaza mu muziki wa Gospel ahurira mu ndirimbo nshya na Ben & Chance.

Iyi ndirimbo yiswe “Amateka Mashya” ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kimwe mu byatumye iyi ndirimbo ikundwa kuva ikimara kujya hanze ni amazina akomeye y’abahanzi bayihuriyemo. Sega B ni umwe mu baramyi bafite izina rikomeye muri Canada no mu bihugu bitandukanye bikurikira ibikorwa bye. Azwi nk’umuririmbyi ufite ijwi ryihariye, umwanditsi w’indirimbo ufite ubuhanga ndetse n’umuhanzi ushoboye kwerekana ubutumwa bwe binyuze mu mpano zitandukanye zirimo no kubyina.

Ku rundi ruhande, Ben & Chance bamaze imyaka myinshi bari mu bahanzi b’imbere mu muziki wa Gospel nyarwanda. Indirimbo zabo zirimo “Igikombe Cyanjye” zabafashije kubaka izina rikomeye mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aba baramyi kandi banditse amateka ubwo bataramiraga muri BK Arena, kimwe mu bibuga bikomeye kandi bifatwa nk’inzozi ku bahanzi benshi bo mu Rwanda.

Uretse ubwamamare bw’abahanzi bayiririmbyemo, “Amateka Mashya” yanyuze benshi kubera ubutumwa buyikubiyemo. Ni indirimbo yanditswe mu buryo bwimbitse, igaragaza isengesho ry’umukristo usaba Imana gukora ibintu bishya mu buzima bwe no kumwandikira amateka mashya yuzuye umugisha n’intsinzi. Ubutumwa bwayo butanga icyizere, bugatera imbaraga kandi bukibutsa abantu ko Imana ishobora guhindura ubuzima bwabo ikabugeza ku rwego rushya.

Abakunzi ba Gospel bavuga ko iyi ndirimbo ije mu gihe abantu benshi bakeneye amagambo y’ihumure n’ibyiringiro. Kubera uburyo ubutumwa bwayo bworoshye kumvwa no kugera ku mitima y’abayumva, bamwe bayifata nk’isengesho umuntu ashobora kwifuriza we ubwe, umuryango we cyangwa inshuti ze.

Mu gihe ikomeje gukwirakwira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, benshi bemeza ko “Amateka Mashya” ishobora kuba imwe mu ndirimbo zikomeye za Gospel zizagira uruhare rugaragara muri uyu mwaka.

More From Author

Ku nshuro ya kabiri, Vestine na Dorcas bongeye gutandukana na MIE Music ya Irene Murindahabi.

Guhoberana, Umuti Utangaje Utazi! umva icyo Bibiliya na Siyansi bibivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *