Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026, Deliverance Singers ku bufatanye na The Way of Hope Choir basohoye amashusho y’ indirimbo nshya bise “Uwo ni nde?”ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku rukundo rwa Yesu Kristo n’igitambo cye cyazaniye abantu agakiza.
Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, umuyobozi wa Deliverance Singers, Semana Emile, yavuze ko iyi ndirimbo yubakiye ku nkuru eshatu zo muri Bibiliya zigaragaza abantu bahuye na Yesu mu buryo butandukanye bakibaza uwo ari we kubera imirimo n’ ibitangaza bye.
Yasobanuye ko guhitamo izina “Uwo ni nde?” byaturutse ku kuba n’uyu munsi abantu benshi bakomeza gutangazwa n’urukundo rwa Kristo wemeye kwikorera ibyaha by’abari bakwiriye guhanwa, kugira ngo babone ubugingo buhoraho.
Semana yavuze kandi ko ikidasanzwe cyagaragaye mu gutunganya iyi ndirimbo ari ubwitange n’ubufatanye bwaranze abaririmbyi ba Deliverance Singers na The Way of Hope Choir, ibintu byatumye uyu mushinga urangira mu gihe gito kandi indirimbo iri ku rwego rwiza.
Yavuze ko icyifuzo cyabo ari uko buri wese uzumva iyi ndirimbo yamenya urukundo rukomeye Imana yakunze abantu, akamenya ko agakiza ari impano yahawe ku buntu binyuze ku gitambo cya Yesu Kristo i Kaluvari, bityo akizera Kristo akabona ubugingo buhoraho.
Yakomeje avuga ko bafite icyizere ko indirimbo “Uwo ni nde?” izagira uruhare mu gukoraho imitima y’abantu, ikabahindurira imitekerereze n’imibereho, ndetse ikageza ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bantu benshi hirya no hino ku isi. Yongeyeho ko bafite intego yo gukomeza gukora umuziki wa Gospel ugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, kugira ngo benshi bamenye Yesu Kristo kandi bakire agakiza.
Mu butumwa buyigize, iyi ndirimbo yibutsa abantu ko urukundo rwa Yesu Kristo arirwo rwonyine rwatumye yemera gupfira abanyabyaha kugira ngo babone agakiza. Inagaruka ku nkuru za Baraba warekuwe Yesu akajya mu cyimbo cye, Nikodemu wasanze Yesu nijoro, n’umugore w’Umunyasamariyakazi Yesu yabwiye amateka ye yose. Binyuze muri izi nkuru, iyi ndirimbo ishimangira ko Yesu ari we Mesiya wahanuwe kuva kera, waje gukiza no guha ubugingo abamwizera.


Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Deliverance Singers yakoranye na The Way of Hope Choir
