Joe Mettle ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Joseph Oscar Nii Armah Mettle, uzwi cyane nka Joe Mettle, ni umwe mu bahanzi bakomeye b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Ghana, akaba ari mu bazitabira igitaramo mpuzamahanga Praise Unlimited, giteganyijwe kubera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Joe Mettle yatangiye urugendo rwe rwa muzika akiri umuririmbyi wunganira abandi bahanzi, nyuma aza kuba umuririmbyi mukuru w’itsinda Soul Winners. Uko imyaka yagiye ishira ni ko yakomeje guteza imbere impano ye, kugeza ubwo yatangiye gukora umuziki ku giti cye.

Mu 2017, Joe Mettle yanditse amateka akomeye ubwo yabaga umuhanzi wa mbere ukora umuziki wa Gospel wegukanye igihembo cya Artiste of the Year muri Ghana Music Awards. Iyo ntsinzi yamushyize ku rwego rwo hejuru ndetse imufasha kurushaho kumenyekana hanze ya Ghana.

Azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo “Onwanwani,” “Mehia Wo Yesu,” “Nhyira,” “Medɔ Wo,” “Akokyem Nyame” n’izindi zakunzwe n’abakunzi ba Gospel muri Afurika.

Kuri iyi nshuro, Joe Mettle azagaragara imbere y’Abanyarwanda muri Praise Unlimited, aho azafatanya n’abandi bahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Iki gitaramo kizaba kirimo na Live Recording, bikazaha abazacyitabira umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana bafatanyije n’aba bahanzi.

More From Author

Emeka Songsz ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Lebo Sekgobela ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *