Lebo Sekgobela ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Lebo Sekgobela ni umuhanzikazi w’umunya-Afurika y’Epfo wamamaye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umwe mu bazataramira muri Praise Unlimited izabera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Lebo yatangiye kuririmba akiri muto mu rusengero, nyuma agenda agira uruhare mu bikorwa bitandukanye bya muzika ya Gospel, harimo no gufasha abandi bahanzi nk’umuririmbyi wunganira abandi. Ubu amaze kumenyekana nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye kandi bafite amajwi akomeye muri Afurika y’Epfo.

Mu ndirimbo zamufashije kumenyekana cyane harimo Moya yami, n’izindi nyinshi zirimo “Lion of Judah”, indirimbo yabaye imwe mu zakunzwe cyane mu muziki wo guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo no hirya no hino ku isi. Iyi ndirimbo iri kuri album ye “Restored”, yasohotse mu 2016.

Lebo Sekgobela kandi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera uruhare rwe mu muziki wa Gospel, ndetse ibikorwa bye byagiye bigera ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu bihugu bitandukanye.

Taliki 25 ukwakira, kuri stage ya BK Arena, azahahurira n’abandi baramyi mpuzamahanga barimo Joe Mettle wo muri Ghana, Evelyn Wanjiru wo muri Kenya, Oncemore Six wo muri Afurika y’Epfo, Grace Charles wo muri Ghana na Emeka Songsz wo muri Nigeria, mu Rwanda hakaba harimo itsinda rya True Promises Ministries na couple y’abaramyi Ben na Chance.

More From Author

Joe Mettle ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Rabagirana Festival 2026 igiye kurenga kuba igiterane cya Gospel, itange n’amahirwe ku Banyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *