Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yiteguye kumurika Album ye ya gatanu mu gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026. Muri icyo gitaramo kandi ni ho azakorera Live Recording y’indirimbo zizaba zigize Album ye ya gatandatu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Bosco Nshuti yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazabona ibintu byinshi bishya, birimo indirimbo zitigeze zisohoka ndetse n’izizaba ziri kuri Album ye nshya.
Yavuze ko Album ya gatanu igizwe n’indirimbo umunani, eshanu zikaba zaramaze gusohoka, mu gihe izindi eshatu zizumvikanira bwa mbere muri iki gitaramo.
Yagize ati: “Hari indirimbo zimwe zasohotse ariko hari n’izindi zitarasohoka zizumvikanira bwa mbere muri iki gitaramo.”
Bosco Nshuti yavuze kandi ko atazagarukira ku ndirimbo zizwi gusa, ahubwo azanaririmba izindi nshya abantu batigeze bumva, zose zikorwa mu buryo bwa Live.
Nubwo ari igitaramo cyo kumurika Album, Bosco Nshuti yavuze ko yahisemo kudatangaza izina ryayo mbere y’igihe, asobanura ko abazitabira ari bo bazaba aba mbere mu kurimenya.
Mu bazamufasha gususurutsa abazitabira iki gitaramo harimo itsinda New Melody gusa. Yasobanuye ko ari amahitamo yakoze agamije guha umwanya uhagije indirimbo ze n’abazaza kwitabira iki gitaramo.
Ati: “Nahisemo gukorana na New Melody gusa kugira ngo mbone umwanya uhagije wo kuririmbana n’abazitabira indirimbo zose bazi kandi bakunda.”
Yongeyeho ko muri iki gitaramo hazaba harimo n’umuvugabutumwa, ashimangira ko yifuza ko abazacyitabira batazatahana ibyishimo by’umuziki gusa, ahubwo bazanatahana ubutumwa bububaka mu buryo bw’umwuka
Iki gitaramo kizatangira saa 11:00 z’umugoroba (17:00), aho amatike ari 10,000 Frw na 20,000 Frw. Abazacyitabira bazaba ari na bo ba mbere bazumva indirimbo nshya za Album ya gatanu, banabe mu ba mbere bazareba ifatwa rya Live Recording y’Album ya gatandatu ya Bosco Nshuti.

