Grace Charles ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Grace Charles ni umuhanzikazi wo muri Ghana uri mu bazataramira mu gitaramo “Praise Unlimited” cyateguwe na Halal Afrika, igitaramo mpuzamahanga kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Grace Charles azwi cyane nk’umwe mu bagize itsinda Team Eternity Ghana, itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo “Defe Defe” yakunzwe cyane muri Ghana no hanze yayo.

Nubwo amaze kumenyekana binyuze muri Team Eternity Ghana, Grace Charles na we yatangiye kwagura ibikorwa bye nk’umuhanzi wigenga. Mu 2026 yashyize hanze indirimbo “That’s My God”, ikaba imwe mu ndirimbo zigaragaza urugendo rwe nk’umuhanzi ukora ku giti cye.

Yanakoranye na Oncemore Six wo muri Afurika y’Epfo mu ndirimbo “Grateful”, yasohotse muri uyu mwaka wa 2026. Uyu mushinga wagaragaje ubufatanye bw’abahanzi bombi, mbere y’uko bongera guhurira kuri stage imwe i Kigali.

Usibye umuziki, Grace Charles anazwi mu bikorwa by’urukundo, aho ari umwe mu bagize uruhare mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze muri Beliy Foundation.

Kuri Praise Unlimited, Grace Charles azaba ahagarariye Ghana hamwe na Joe Mettle, mu gihe abandi bazaba baturuka muri Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo.

More From Author

Korali Salemu yanyuze benshi muri Dove Hotel, itangaza gahunda nshya nyuma y’igitaramo cyayo

Korali Shalom yasohoye indirimbo “Urukundo rw’Imana” nyuma yo kurusangiza abarwayi mu Bitaro bya Nyamata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *