Pasiteri Julienne K. Kabanda yatangaje gahunda y’amasengesho adahagarara azamara amasaha 72, aho yatumiye abakristo n’abandi bose bifuza kwegera Imana kwifatanya muri iki gikorwa cyo gusengera hamwe, kuramya no guhimbaza Imana kizibanda ku gusengera impinduka mu buzima no gusaba Imana gukuraho ibituma abantu batinda kugera ku migisha yabo.
Aya masengesho azaba afite insanganyamatsiko igira iti “From Delay to Divine Speed” ‘ kuva mu kudindira (gutinda) kugera ku gusohora vuba kw’amasezerano y’Imana, ishingiye ku ijambo riboneka mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri 20:4, hagira hati’ kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire n’ababisha banyu, ibakize.”
Nk’uko byatangajwe, aya masengesho azatangira ku wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00 AM), akazasozwa ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00 AM). Mu gihe cyose cy’ayo masaha 72, hazaba hakorwa amasengesho mu buryo budahagarara, hagamijwe gusengera abantu bafite ibibazo bitandukanye abasaba gufungurirwa amarembo mashya n’abategereje ibisubizo by’Imana mu buzima bwabo.
Mu butumwa bwa Pst Julienne K. Kabanda agaragaza ko aya masengesho ari umwanya wo gushyira hamwe nk’ abakirisitu bagafatanya gusenga bahuje ukwizera ko Imana ishobora gukuraho ubukererwe mu buzima bwabo, ikabinjiza mu bihe bishya by’umugisha no gusohora kw’ amasezerano yayo.
Abifuza gukurikira iki gikorwa bazabikora banyuze ku mbuga nkoranyambaga za Pasiteri Julienne K. Kabanda, zirimo YouTube, Instagram na X (Twitter), aho amasengesho azajya atambuka imbonankubone kugira ngo abantu bo hirya no hino ku isi babashe kuyakurikirana.
Ku bakeneye amakuru yisumbuyeho cyangwa ubundi bufasha, bashobora kunyura ku murongo wa telefoni +250 793 526 021, cyangwa kuri email ya pastorjuliennecommunication@gmail.com



