Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’insengero mu Rwanda zidafungurwa, avuga ko zidakwiye gunfurwa, ndetse ko abenshi bayobowe buhumyi n’inyigisho z’abakoroni babarindagije.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangamazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo muri Village Urugwiro, aho abanyamakuru bahawe umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byerekeye imibereho y’igihugu n’abanyarwanda.
Umunyamakuru wa Radio Tv 10 Oswalidi Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, yabajije umukuru w’igihugu impamvu insengero zujuje ibisabwa ngo zifungurwe zidafungurwa, Perezida Kagame amusubiza ko ahubwo zikwiye gufungwa bitewe n’uko zirimo ububandi.
Ati “Muri ibi byose twavugaga, intambara ziri ku isi, insengero zifitemo ruhare ki? Nazo ziratanga akazi se? Njye we ibyo mbona ni ahantu huzuyemo ububandi gusa kurwana n’amabandi ari mu rusengero gusa nabyo nta mpuwe mbifitiye nabusa rwose.”
Perezida Kagame yavuze ko ibigendanye n’imyemerere yazanwe n’abakoloni, abanyafurika bakwiye guhinga, bakorora, bagashaka ibibatunga, hanyuma bagasengera kuri za murandasi zabo.
Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere ‘RGB’ rwafunze insengero mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2024. Icyo gihe uru rwego rwazishijaga ubuziranenge ndetse ko zishyira abaturage mu kaga bityo ko zikwiye gufungwa hakubakwa izindi.
Icyo gihe RGB yagaragaje ko gufunga insengero, imisigiti na kiliziya bitujuje ibisabwa bitagamije guhonyora uburenganzira ku myemerere y’abantu ariko ko ahantu hasengerwa naho hakwiye kugira amategeko hubahiriza mu gusigasira umutekano w’abahasengera.
RGB yemeza ko bimwe mu bituma insengero zigenda ziba nyinshi kandi zitujuje ibisabwa ari uko hari abazishinga batagamije ibikorwa byo kwigisha iby’iyobokamana ahubwo bagamije inyungu zabo bwite zirimo gushaka amafaranga n’imitungo bivuye mu baturage, kwigisha inyigisho ziyobya, n’ibindi.
Uru rwego kandi rushimangira ko hari bamwe mu bigisha bagize amatorero ubucuruzi ntibite ku ngamba zo kurengera umutekano w’abantu babagana.

