Igitaramo “In Christ Now Worship Experience” cyateguwe na René Patrick Iradukunda n’umugore we Tracy Agasaro kirimo kubera muri Camp Kigali, aho gikomeje kwitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baturutse hirya no hino.
Kuva igitaramo cyatangira, umwuka wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kuranga abacyitabiriye, mu gihe buri muramyi ugera ku rubyiniro akakirwana impundu, amashyi n’ibyishimo byinshi.
Kimwe mu bikomeje kuvugisha benshi muri iki gitaramo ni uburyo Tracy Agasaro na René Patrick bari gusimburana kuyobora igitaramo (MCs) no kuririmbamo icyarimwe. Tracy ari kwakira abaramyi, akaganiriza abitabiriye, ubundi akongera akinjira ku rubyiniro akaririmba, ibintu bikomeje gutangaza benshi. Abitabiriye bavuga ko ubu buryo butuma igitaramo kigenda neza, kikagira umwihariko utuma nta mwanya n’umwe wo kurambirwa
Nubwo amasaha agenda yicuma, abafana bakomeje kuririmba, kubyina no kuramya Imana bafite imbaraga nk’aho igitaramo ari bwo kikitangira. Camp Kigali iracyuzuyemo ibyishimo, mu gihe abacyitabiriye bakomeje gukurikirana buri gice cy’igitaramo bafite amatsiko n’ibyishimo byinshi.
Ubwitabire buri hejuru, aho imyanya myinshi yamaze kuzura, mu gihe hari n’abakomeje gukurikirana igitaramo bahagaze kubera ubwinshi bw’abacyitabiriye.
Nkunda Gospel irakomeza kubagezaho amakuru y’uko iki gitaramo kiri kugenda uko amasaha agenda yicuma.
