Somalia: Umugabo wo muri Somaliland yishwe n’abo mu muryango we azira kuba Umukristo

Umugabo w’abana batanu witwa Sharif Ali, wari umaze amezi make ahindutse Umukristo mu gace ka Somaliland kari muri Somalia, yapfuye nyuma yo kuvugwa ko yahawe uburozi n’abo mu muryango we bamuhora kuva mu Idini ya Islam.

Amakuru aturuka mu Bakristo bo muri ako gace avuga ko Ali, wari ufite imyaka 42, yakiriye agakiza muri Mata 2026 ariko akabigira ibanga, kubera ko abava muri Islam bagahitamo kuba Abakristo bahura n’ibibazo bikomeye.

Ku wa 5 Nyakanga, abo mu muryango we bamuhamagaye mu nama y’umuryango bamubaza impamvu atakigaragara ku masengesho yo ku wa Gatanu no kwakira abantu bakekwagaho kuba ari Abakristo iwe mu rugo. Nyuma yo gusangira na bo, yafashwe n’uburwayi bukomeye, ajyanwa kwa muganga aho byaje kugaragara ko yari yahawe uburozi, mbere yo kwitaba Imana ku wa 7 Nyakanga.

Mbere yo gupfa, yavuze ko yizera Yesu Kristo nk’Umukiza we kandi ko yiteguye guhura na we. Abakristo bo muri ako gace bavuga ko yari umuntu wizerwaga mu gufasha no kwakira abakristo babaga bakeneye ubufasha mu ibanga. Bakavuga ko urupfu rwe rugaragaza uburyo bamwe mu bahinduka bakava muri Islam bagahinduka abakristo bahura n’akaga muri Somalia.

More From Author

Israel yatangiye imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 2,000 ishize Yesu Kristo abatijwe

“In Christ Now Worship Experience” iri kwandika amateka, René na Tracy bakomeje kwigarurira imitima y’abitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *