Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho y’imyitozo ngororamubiri akora yahaye Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara impano y’imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento ndetse n’igishoro cy’Amadolari 5,000 nu kuvuga arenga miliyoni 7.5 Frw
Iyi mpano yayishyikirijwe kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, igikorwa cyabereye muri Kigali Universe, nyuma y’umunsi wose Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Kagarara( Ashton Small) bazengurutse ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, harimo BK Arena, Stade Amahoro na Zaria Court.
Ubwo Kagarara yahabwaga imfunguzo z’iyi modoka na cheque ya 5,000$, amarangamutima yaramurenze ararira, apfukama hasi, yubura amaso areba mu ijuru azamura ibiganza ashima Imana.

Mbere yo kumuha iyo mpano, Ashton Hall yamubwiye amagambo yagize ati: “Ibi ni byo bikubaho iyo ushyira Imana imbere.” Aya magambo yagaragaje ukwizera gusanzwe guhuza aba bombi, kuko Kagarara akunze kugaragaza ko ashyira Imana imbere mu buzima bwe, mu gihe na Ashton Hall akunze gukoresha ijambo rigira riti“Jesus is King.”
Ashton Hall yavuze kandi ko mbere atari azi u Rwanda, ariko ko yarumenye abikesha Kagarara. Ati: “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”
Umubano w’aba bombi watangiye gukomera nyuma y’uko Kagarara, ku wa 16 Kamena 2026, atumiye Ashton Hall gusura u Rwanda no kureba impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.
Kuva bahura, Kagarara yakomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 300 kuri Instagram. Ashton Hall aherutse no gutangaza ko afite intego yo kumufasha kugera nibura ku bafana miliyoni imwe ndetse no kumushyigikira mu yindi mishinga ye.
Impano ya KIA Sorento n’igishoro cya 5,000$ benshi bayifashe nk’ikimenyetso cy’uko Ashton Hall atagarukiye ku kuvuga ibintu mu magambo gusa, ahubwo yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije Kagarara.



