Yabaye MC, araririmba byose icyarimwe! Ibyaranze igitaramo cya René Patrick na Tracy Agasaro cyasize amateka

Igitaramo “In Christ Now Worship Experience” cyateguwe na René Patrick Iradukunda n’umugore we Tracy Agasaro kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, cyarangiye benshi bahamya ko ari kimwe mu bikorwa bya Gospel byasize amateka muri uyu mwaka mu Rwanda.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda, aho benshi bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo cyateguwe ndetse n’uko cyagenze kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Kimwe mu byashimishije cyane abacyitabiriye ni uburyo Tracy Agasaro na René Patrick batagarukiye ku kuba abaramyi gusa, ahubwo banabaye abayobozi b’igitaramo (MCs) mu buryo bwatangaje benshi. By’umwihariko, Tracy wari usanzwe azwi nk’umunyamakuru ndetse n’uyobora ibitaramo n”ibirori bikomeye mu Rwanda, yagaragaje ubuhanga budasanzwe, aho yayoboraga igitaramo, akakira abaramyi, akaganiriza abafana, hanyuma akongera akinjira ku rubyiniro akaririmba nta nkomyi.

Abari bitabiriye bavuga ko byari bitangaje kubona umuntu umwe ashobora kuyobora igitaramo no kuririmbamo icyarimwe, nyamara buri gice kigakorwa ku rwego rwo hejuru. René Patrick na we yakomezaga gusimburana na Tracy muri uwo murimo, ibintu byatumye igitaramo kigenda neza nta mwanya n’umwe wo kurambirwa.

Ikindi cyaranze iri joro ni uko kuva ku muramyi wa mbere kugeza ku wa nyuma, abafana bakomeje kuririmba, kubyina no kuramya Imana bafite imbaraga nk’aho igitaramo cyari kikigatangira. Nubwo cyamaze amasaha menshi, nta kimenyetso cy’uko abantu bari bananiwe cyangwa bashaka gutaha cyagaragaye.

Mu bitaramo byinshi, iyo ijoro rikomeje kugenda rikura usanga abantu batangira gusohoka buhoro buhoro, intebe zigatangira gusigara ari ubusa. Icyakora muri “In Christ Now Worship Experience” byari bitandukanye, kuko kugeza igitaramo kirangiye, umubare munini w’abacyitabiriye bari bacyicaye mu myanya yabo, abandi bagifite inyota yo gukomeza kumva René Patrick, Tracy Agasaro n’abandi baramyi bari batumiwe.

Ubwitabire na bwo bwabaye ubudasanzwe. Abantu benshi babuze imyanya yo kwicara, bamwe bahitamo kugikurikira bahagaze kugeza ku musozo, ibintu byagaragaje ubwitabire buri hejuru muri iki gitaramo ndetse n’inyota abakunzi ba Gospel bari bafitiye iki gikorwa.

Abitabiriye bavuga ko “In Christ Now Worship Experience” itari igitaramo cyo kuririmba gusa, ahubwo cyabaye umwanya wihariye wo kuramya Imana no gusabana, ari na byo byatumye benshi basohoka bavuga ko bifuza kongera kucyitabira umwaka utaha.

Nyuma y’uko iki gitaramo cya mbere kigize intsinzi ikomeye, benshi batangiye gutegereza uko “In Christ Now Worship Experience” izaba imeze mu mwaka utaha, dore ko abagitangije batangaje ko bagamije kugihindura igikorwa ngarukamwaka kizajya gihuza abakunzi b’umuziki wa Gospel baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.

More From Author

Somalia: Umugabo wo muri Somaliland yishwe n’abo mu muryango we azira kuba Umukristo

“In Christ Now Worship Experience” iri kwandika amateka, René na Tracy bakomeje kwigarurira imitima y’abitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *