Umuryango wa Gikristo Operation Blessing watangiye ibikorwa by’ubutabazi muri Venezuela nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye iki gihugu, ugahitana abantu benshi ndetse ugasiga abandi babarirwa mu bihumbi bakeneye ubufasha.
Uyu mutingito wabaye ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026, aho ku nshuro ya mbere waje ufite ubukana bwa 7.2, nyuma y’akanya gato hakurikiraho undi ukomeye kurushaho ufite ubukana bwa 7.5. Kugeza ubu, abantu 188 bamaze kwemezwa ko bahasize ubuzima, mu gihe abarenga 1,520 bahakomerekeye.
Operation Blessing yatangaje ko yohereje itsinda ryihariye rigizwe n’abaganga, inzobere mu gutunganya amazi meza, abatetsi ndetse n’inzobere mu butabazi.
Perezida w’uyu muryango, Drew Friedrich, yavuze ko imiryango myinshi yahuye n’agahinda gakomeye nyuma yo kubura ababo no gusigara idafite aho kuba.
Intara ya La Guaira, iri hafi y’umurwa mukuru Caracas, ni yo yibasiwe cyane n’uyu mutingito. Inyubako nyinshi zarasenyutse, ikibuga cy’indege gikuru kirangirika ku buryo cyafunzwe, mu gihe abaturage n’abakorerabushake bakomeje gushakisha abarokotse mu bisigazwa by’inyubako.
Urubuga rwashyizweho rwo gufasha gushakisha ababuriwe irengero rwerekanye ko abantu barenga 35,000 batari bamenyekana aho baherereye kugeza ku wa Kane.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ubufasha, mu gihe Umuryango w’Abibumbye (UN) na wo watangiye guhuza ibikorwa byo kohereza amakipe mpuzamahanga y’ubutabazi.
Uyu mutingito wabaye mu gihe Venezuela isanzwe ihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’ibikorwaremezo bidahagaze neza, ibintu byatumye ingaruka z’iki cyago zirushaho gukomera.
