Apostle Mignonne yasengeye Abashumba b’abagore 25 n’abandi bakozi b’Imana barenga 300

Mu giterane cya “All Women Together Conference 2026, Apostle Mignonne Kabera yasengeye Abashumba b’abagore 25, anasengera abandi barenga 300 bagiye kumufasha mu murimo w’Imana mu byiciro bitandukanye, abo yise Ministers cyangwa Abakozi b’Imana

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Women Foundation Ministries iri kwizihiza imyaka 20 imaze ikora ibikorwa bigamije kuzamura abagore, kubaka imiryango no guhindura ubuzima binyuze mu kwizera Imana n’ubuyobozi.

Apostle Mignonne yasabye abitabiriye igiterane, cyane cyane abari basanzwe baziranye n’abo yasengeye, kudakomeza kurebera aba bakozi b’Imana mu mateka y’ibyo bashobora kuba baranyuzemo cyangwa amakimbirane baba barigeze kugira.

Ati: “Ni burya, ariko si buno… amagambo yashimangiye ko ibihe byahise bidakwiye kuba inzitizi ku ntambwe nshya aba bakozi b’Imana bagiye gutera.

Yasengeye aba Bashumba b’abagore 25 nk’abagiye kugira uruhare mu murimo w’Imana, anasengera abo bakozi barenga 300 kugira ngo bakorere Imana bafite intego, ubwitange n’umutima wo gukorera abandi.

Iki gikorwa cyabaye kimwe mu by’ingenzi byaranze igiterane cy’uyu mwaka, cyahuriranye no kwizihiza urugendo rw’imyaka 20 rwa Women Foundation Ministries, ndetse n’ibikorwa bya “Wirira, amateraniro aba buri wa Gatanu nimugoroba ku cyicaro cya Women Foundation Ministries i Kimihurura.

More From Author

Jehovah Jireh Choir igiye gutaramira i Rubavu mu giterane “Imana Iratsinze – Season 3”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *