i Burayi: Ihuriro ry’Abavugabutumwa ryamaganye igitero cya misile cyangije ikigo cy’abihayimana i Kyiv kikica abantu 9

Ihuriro ry’Abavugabutumwa b’Abaporotesitanti mu Burayi (European Evangelical Alliance) ryamaganye bikomeye igitero cya misile cyagabwe n’ubu Russia ku murwa mukuru wa Kyiv, cyahitanye abantu icyenda ndetse kigasenya ibice by’urusengero rwa Kyiv-Pechersk Lavra Monastery.

Nk’uko iri huriro ribivuga, icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Kamena, cyibasiye ahantu hafite amateka akomeye mu bukirisitu, harimo Assumption Cathedral, kimwe mu bice by’ingenzi muri iyo monasteri (ikigo cy’abihayimana) imaze imyaka irenga 900 ikora.

EEA (European Evangelical Alliance) yavuze ko iki gitero kitangije inyubako z’amadini gusa, ahubwo cyanagize ingaruka ku mibereho y’abaturage, kuko n’ibindi bikorwaremezo birimo Studio ya filimi ya Dovzhenko byangiritse cyane.

Iri huriro ryagize riti: “Buri buzima bwabuze bwaremwe mu ishusho y’Imana,” risaba ko abantu bose bapfuye bibukirwaho icyubahiro, ndetse rikavuga ko abakirisitu bagomba gusenga no gufasha Ukraine muri ibi bihe bikomeye.

EEA yavuze kandi ko kuva intambara yatangira, inyubako z’amadini zirenga 800 zimaze kwangirika cyangwa gusenywa muri Ukraine, ibintu bafata nk’igihombo gikomeye ku murage w’umuco n’iyobokamana.

Nanone iri huriro ryagarutse ku gitero cyabereye hafi y’urusengero rwa New Life Church muri Kyiv, aho misile yaguye hafi yarwo ariko inyubako ikarokoka nubwo yangiritse.

Iri huriro ryasabye amatorero yo mu Burayi gusengera Ukraine, gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, ndetse no gukomeza gusaba amahoro arambye muri kariya karere.

More From Author

Indonesia: Abayisilamu bigaragambije bamagana iyubakwa ry’urusengero rw’Abakristo

Venezuela: Umuryango wa Gikristo watangiye ibikorwa by’ubutabazi nyuma y’umutingito wahitanye abantu benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *