Igiterane mpuzamahanga cya All Women Together Conference 2026 cyasojwe muri BK Arena nyuma y’iminsi itanu yaranzwe n’amasengesho, inyigisho, kuramya no guhimbaza Imana, ibikorwa by’urukundo ndetse no kwizihiza imyaka 20 Women Foundation Ministries imaze ikora umurimo wo kubaka abagore n’imiryango.
Iki giterane cyabaye kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions”, cyahuje abantu baturutse mu bihugu 48, mu gihe buri munsi hateganywaga kwakira abarenga 7,000 muri BK Arena.
Abigisha n’abavugabutumwa mpuzamahanga bitabiriye igiterane
All Women Together 2026 yitabiriwe n’abigisha b’Ijambo ry’Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo Dr. Bill Winston (USA), Pastor Matthew Ashimolowo (UK), Dr. Cindy Trimm (USA), Bishop Funke Felix Adejumo (Nigeria), Pastor Jessica Kayanja (Uganda), Rev. Julian Kyula (Kenya), ndetse na Pastors Kingsley na Mildred Okonkwo (Nigeria).
Mu nyigisho zatanzwe, hibanzwe ku gufasha abantu kwiyubaka mu buryo bw’ umwuka, ubuyobozi, gukira ibikomere byo mu mutima, kubaka imiryango no gufasha abagore n’urubyiruko kumenya agaciro kabo no kugera ku ntego zabo.
Kuramya no guhimbaza Imana byabaye umwihariko
Umunsi wa mbere waranzwe n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyayobowe n’umuhanzikazi Chevelle Franklyn wo muri Jamaica, mu gihe abandi baramyi barimo Dr. Sarah K, Ntokozo Mbambo na Nqubeko Mbatha na bo bagize umwanya wo gufatanya n’abitabiriye mu mwanya wo kuramya, no gutanga ubutumwa bukiza kandi bwomora imitima.
Abitabiriye bagize ibihe byo kuramya, guhimbaza Imana no gusenga, ibintu byatanze umwuka wihariye muri BK Arena mu minsi yose y’iki giterane.
Miliyoni 20 Frw zatanzwe ku barokotse Jenoside
Kimwe mu bikorwa byakoze ku mitima ya benshi ni inkunga ya miliyoni 20 Frw yatanzwe na Women Foundation Ministries mu rwego rwo gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibibazo by’amacumbi mu Karere ka Gasabo.
Iyi nkunga yatanzwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 Women Foundation Ministries imaze ikora ibikorwa byo gufasha abaturage no guhindura imibereho yabo.
Abashumba n’abakozi b’Imana basengewe
Mu gusoza igiterane, Apôtre Alice Mignonne Kabera yasengeye abashumba b’abagore 25 ndetse n’abakozi b’Imana barenga 300, bagiye gukomeza umurimo w’ivugabutumwa n’indi mirimo itandukanye mu matorero no mu baturage.
Yabibukije ko umuhamagaro w’Imana utagomba kubuzwa n’amateka umuntu yanyuzemo, abasaba kwakira inshingano zabo nshya no kuzikorana umurava.
Imyaka 20 yo kubaka abagore n’imiryango
All Women Together 2026 yanabaye umwanya wo kwizihiza imyaka 20 Women Foundation Ministries imaze ikora ibikorwa byo kuzamura abagore, kubaka imiryango, gufasha urubyiruko no guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kwizera Imana no mu bikorwa by’urukundo.
Nyuma y’iminsi itanu y’inyigisho, amasengesho n’ibikorwa bitandukanye, All Women Together 2026 yasize ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe, kwigirira icyizere, gukorera hamwe no guhindura ubuzima bw’abantu, ihamagarira abagore kuva mu gutsikamirwa bakagera mu ntsinzi.

