Umunyamategeko Jabez Musa uzwiho kuvuganira Abakobwa n’ abagore b’abakristo bashimutwa muri Nigeria, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabashije guhagarika ibitero bikomeje kugabwa ku Bakristo.
Mu kiganiro yagiranye na The Christian Post kuri uyu wa 13 Kanama 2026, Musa yavuze ko Amerika yagabye ibitero by’indege ku barwanyi ba Islamic State mu majyaruguru ya Nigeria ku Munsi wa Noheli wa 2025, ndetse mu ntangiriro za 2026 ikoherezayo ingabo gufasha mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Yavuze ko nubwo ibyo bikorwa byagize icyo bigeraho mu gihe gito, ibitero byongeye kwiyongera nyuma y’uko ibikorwa bya Amerika bigabanyijwe. Yavuze ko Abakristo bakomeje kwicwa, gushimutwa no kwimurwa mu bice bitandukanye bya Nigeria.
Musa yatanze urugero rw’umugore n’abana be batatu bashimuswe mu gitero cyagabwe ku rusengero ku Cyumweru cya Pasika 2026. Umwe mu bana, w’imyaka ine kandi wari usanzwe arwaye, yitabye Imana ubwo bari bamaze guhunga aho bari bafungiwe.
Yavuze kandi ko akurikirana imanza z’abakobwa b’Abakristo bashimutwa bagahatirwa gushyingirwa cyangwa guhindura idini, asaba inkiko n’amahanga gukomeza kubarengera.
Musa yasabye amahanga kugira icyo akora vuba, avuga ko umutekano muke ukomeje gutuma imiryango myinshi yimurwa kandi igahura n’ibura ry’ibiribwa, imiti n’izindi serivisi z’ibanze.
Muri Nyakanga 2026, igice kinini cy’ingabo Amerika yari yohereje muri Nigeria cyavanyweyo. Musa avuga ko kuba ibikorwa bya gisirikare bitarakomeje ari kimwe mu byatumye ibitero bikomeza.
