Mu gihe hari abakunze kuvuga ko ibihugu bifite abaturage benshi basenga usanga biri mu bikennye ku isi, Bibiliya, abashakashatsi n’abasesenguzi bavuga ko nta gihamya yemeza ko gusenga ari byo bitera ubukene.
Bavuga ko icyo abantu bakunze kwitiranya ari isano n’impamvu, kuko kuba ubukene bwiganje ahantu hari abantu benshi basenga bitavuze ko gusenga ari byo byabiteye. Ahubwo akenshi ubukene, intambara n’ibibazo by’imibereho bituma abantu barushaho gushaka ihumure no kwizera mu myemerere.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko iterambere ry’igihugu rishingira ku miyoborere myiza, kurwanya ruswa, uburezi bufite ireme, amahoro, ishoramari n’ibikorwaremezo, aho kuba ku rwego rw’idini abaturage bafite.
Bagaragaza kandi ko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gikize cyane ku isi, hari abaturage benshi bavuga ko bemera Imana kandi bagira uruhare mu madini. Nyamara muri icyo gihugu hari n’abantu benshi babarizwa mu bukene, bigaragaza ko n’igihugu gikize gishobora kugira ubusumbane bukomeye mu bukungu.
Ku rundi ruhande, Bibiliya na yo ishishikariza abantu gukora no kwirinda ubunebwe aho kwishingikiriza ku bitangaza gusa. Mu gitabo cyo mu Migani 10:4 hagira hati “Ukoresha ukuboko kudeha azakena, Ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire ” naho 2 Abatesalonike 3:10 hakagira hati” kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye Ibi bikaba bigaragaza agaciro k’umurimo mu mibereho y’abantu.
Abahanga bavuga ko ubukene buterwa n’impamvu zinyuranye zirimo imiyoborere, uburezi n’ubukungu. Gusenga ubwabyo ntibifatwa nk’impamvu itera ubukene, ahubwo bishobora kubana n’iterambere igihe bihujwe n’umurimo n’imikorere myiza.
