Umuryango wa Bibiliya muri Mexico (Bible Society of Mexico – SBM) wizihije imyaka 60 umaze ukora umurimo wo kugeza Bibiliya ku bantu, kuva washingwa mu 1966.
Uyu muryango ukorana n’amatorero n’imiryango ya Gikristo itandukanye, ugashyira imbaraga mu guhindura, gucapa no gukwirakwiza Bibiliya, kugira ngo abantu bayibone mu ndimi bumva kandi mu buryo bworoshye kuyigeraho.
Umuyobozi wa SBM, Jaime López Vázquez, yavuze ko hakiri akazi kanini ko kugeza Ijambo ry’Imana ku Banyamexico bose, cyane cyane abana n’urubyiruko, mu gihe ikoranabuhanga n’umuco bikomeje guhinduka.
SBM kandi yifashisha ikoranabuhanga, imbuga za murandasi n’ibikoresho bya multimedia, ndetse ikanatanga Bibiliya mu buryo bwa Braille kugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona na bo bayigereho.
Bibiliya mu ndimi kavukire
Mexico ifite indimi kavukire nyinshi, aho leta yemera amatsinda 68 y’indimi z’Abasangwabutaka, afite n’amoko menshi y’imvugo.
SBM imaze kugira uruhare mu guhindura Bibiliya mu ndimi umunani z’Abasangwabutaka, zirimo Maya, Chol, Tzotzil, Tzeltal na Mixe. Intego ni ugufasha abantu kumva Ijambo ry’Imana mu rurimi bumva neza.
Mu myaka 60 ishize, SBM ivuga ko imaze gukwirakwiza ibikoresho bya Bibiliya birenga miliyoni 374, ndetse ikaba ifite ibigo bitanga kandi bigakwirakwiza Bibiliya mu mijyi 13 yo muri Mexico.
Uyu muryango ukomeza gukorana n’amatorero atandukanye, wibanda ku gufasha abana, urubyiruko, imiryango n’abandi bakristu kubona no gusoma Bibiliya.
Mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka 60, SBM iteganya ibikorwa bitandukanye birimo amasengesho yo gushimira Imana, inama, imurikabikorwa ry’amateka y’umuryango n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gusoma Bibiliya buri munsi.
Mu Rwanda, Umuryango wa Bibiliya watangiye ibikorwa mu 1975, nyuma uza kuba umunyamuryango wuzuye wa United Bible Societies mu 2000. Nubwo ibikorwa byawo byahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wongeye kubisubukura kandi ukomeza gukorana n’amatorero atandukanye mu gukwirakwiza Bibiliya no kugeza Ijambo ry’Imana ku Banyarwanda.
