Korali Horebu yashyize hanze indirimbo nshya ivuga uburyo uwavuga Yesu n’urukundo rwe atabirangiza.
Uwavuga Yesu, ni indirimbo Korali Horebu yashyize hanze kuri uyu wa mbere nyuma y’amezi abiri gusa basohoye indi ndirimbo yabo yakunzwe na benshi bise “Hari umunsi”.
Iyi ndirimbo y’iminota 11 n’amasegonda 36 itangira aba baririmbyi baririmba bagira bati “Uwavuga Yesu ntiyamurangiza kuko ahebuje byose, mu bakomeye no mu borohoheje Yesu ahebuje byose, yitwa Rukundo kuko niwe wabanje kudukunda”
Uwavuga Yesu yakiriwe neza cyane mu matwi y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko amasaha umunani gusa abarenga 123 bari bamaze gusohora amarangamutima yabo bavuga uko iyi ndirimbo yababereye nziza cyane.
Korali Horebu igizwe n’abaririmbyi 106 ibarizwa mu itorero ADEPR Kimihurura. Ni korali imaze gukora indirimbo 26 z’amajwi n’amashusho ndetse n’izindi zikiri gutunganywa zigera ku 10.
Tuganira n’umuyobozi w’iyi Korali yakomoje ku mwihariko wayo aho itandukaniye n’andi makorali aho yagize ati “ Korali Horebu umwihariko wacu nuko dukorera Imana nta muntu uduhata, tubyiyumvamo.”
Akomeza ikiganiro yakomoje ku ntego ndetse n’intumbero ya Korali Horebu mu bikorwa byayo byose, yagize ati “Intumbero nka Korali Horebu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugirango abantu bave mu byaha”
Asoza ikiganiro na Nkundagospel yabajijwe uburyo umuntu ubashaka kubasura cyangwa se no kubatumira aho yaca nuko yabigeza, asubiza agira ati “Ushaka kudusura nkuko nabivuze tubarizwa kuri ADEPR Paroisse ya Kimihurura,Itorero rya Kimihurura,Nomero ya Telephone yatubonaho ni :0788305038, naho uwifuza kudutumira nta kindi kiguzi, ubanza kutuvugisha hanyuma ukandikira Itorero ibaruwa yo kudutumira”