Yujuje ARENA yuzuza Miliyoni – Kwa Chryso Ndasingwa ibyiza byahoberanye

Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki 05 Gicurasi 2024, Umuramyi ukunzwe n’abatari bake Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka gisiga inkuru mu bice byose by’igihugu no mbuga nkoranyambaga zitandukanye abakitabiriye banyoterwa no kuzongera kubona uyu muramyi vuba.

Ni igitaramo uyu muramyi yakoze amurika Album yise “Wahozeho” iriho indirimbo ze zitandukanye yakoze mu myaka itatu ishize atangiye kuririmba ku giti cye.

Iki kigataramo cyabereye muri BK ARENA , inyubako izwiho kwakira ibitaramo bitandukanye ariko bikagorana kugira ngo haboneke umubare wabayuzuza. Kuri Chryzo siko byagenze kuko iyi nyubako yari yuzuye abakunzi b’indirimbo ze n’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

Aganira na NKUNDAGOSPEL, yabajijwe niba kuba akoze igitaramo nk’icyo bidasize umukoro kuri we ndetse n’umwitangirizwa ukomeye, asubiza ko nta mukoro wundi udasanzwe afite kuko umukoro awuhabwa n’Imana ndetse n’iyo uwo mukoro waba uhari utaba ari uwe gusa ahubwo yaba awufatanyije n’abakunzi be bose ndetse n’abandi bamushyigikiye kuri uyu munsi.

Ku munsi wakurikiye iki gitaramo habonetse indi nkuru nziza mu matwi ya Chryzo ubwo indirimbo ye “Ni Nziza” yuzuzaga abayirebye kuri YouTube barenga Miliyoni imwe.

Umva indirimbo ya Chryzo Ndasingwa yujuje Miliyoni irenga yabamaze kuyireba ku muyoboro wa YouTube

Ibyaranze Igitaramo cy’amateka Chryzo Ndasingwa yakoreye muri BK ARENA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code