Mu materaniro yo kuri iki cyumweru muri Grace room ministries iyoborwa na Pst Julienne Kabanda, Umuhanzi uherutse kwiyegurira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, Niyo Bosco yakiriwe hagati mu iteraniro ndetse anahabwa umwanya uhoraho mu baririmbyi biyo minisiteri.
Umushumba washyinze ndetse akaba n’uhagarariye iyi minisiteri ya Grace room (Icyumba cy’ubuntu, mu nyito bakunze gukoresha), Julienne Kabanda ubwo yaragiye gutangira kubwiriza ijambo ry’Imana ku munsi wa Pentecote yabanje kwiyegereza abashyitsi batandukanye bari bagendereye iyi minisiteri. Ni ko kwakira Niyo Bosco, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo benshi bita iz’isi (Secular songs) ariko uherutse gutangaza ko yamaze kwiyegurira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana burundu.
Mu magambo yakoresheje, Pst Julienne Kabanda, yakiriye uyu muhanzi agira ati “Niyo Bosco haguruka upepere abaturage, mu mwakire, Niyo Bosco turagukunda cyane, Imana yaguhaye impano ikomeye cyane Niyo kandi Abanyarwanda baragukunda bigeze kuri Grace bibaye akarusho, turakwakiriye”
Pst Julienne yakomehe agira ati”Aho wicaye bakwicaje mu baririmbyi bakunda kuririmba nkawe, iyo ntebe turayiguhaye uzakomereze aho Niyo”
Ubwo umushumba yakiraga Niyo Bosco muri iryo teraniro umunezero wari mwinshi cyane mu iteraniro ryose basakuza bigaragarako bishimiye cyane kwakira uyu muhanzi.
Reba Video yose yuko byagenze Niyo Bosco yakirwa muri Grace room ministries