Umunyamideli ukomoka mu Rwanda, Kenza Amaloot w’imyaka 21 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi ‘Miss Belgique 2024’ nyuma y’amezi atari make ahatanye muri aya marushanwa ngaruka mwaka. Yatwaye iri kamba ahigitse abakobwa 32 bari bahatanye nyuma yuko yari yarabihanuriwe n’umushumba we mu itorero Elayono Pentecost Blessing church, Rev Prophet Ernest Nyirindekwe muri 2020.
Nyuma ya Miss Sonia wabaye Miss France 2000, hongeye kugaragara undi munyarwandakazi mwiza cyane wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024.
Kenza Johanna Ameloot wabaye Miss Belgique 2024 afite inkomoko mu Rwanda kuko nyina ari umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne.
Amakuru Nkundagospel icyesha abo mu muryango wa Miss Kenza Ameloot batuye mu Rwanda, ni uko Gakire Joselyne “yakuriye i Burundi, aba mu Rwanda aza kwerekeza mu Bubiligi ari nabwo yashatse akabyara Kenza Ameloot” wegukanye ikamba rya Miss Belgique 2024.
Umunyarwandakazi Kenza Ameloot yabaye Miss Belgique 2024
Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi byabaye mu ijoro rya keye mu nzu y’imyidagaduro ya Proximus Theater mu gace ka Adikerke de Panne, aho byamaze amasaha arenga ane.
Kenza Ameloot abaye Nyampinga w’u Bubiligi asimbuye Emillie Vanstteenkiste wari ufite iri kamba yegukanye mu 2023. Igisonga cya mbere cyabaye Estelle Toulemonde naho Julie Mortier aba igisonga cya kabiri.
Kenza Ameloot wari ufite nimero ya nyuma muri aya marushanwa y’ubwiza, yahigitse bagenzi be aba ariwe wegukana ikamba, bimugira umunyarwandakazi wa mbere ubaye Nyampinga w’u Bubiligi mu mateka.