Abantu 7 bishwe, abandi 28 barakomereka mu gitero cy’amasasu cyagabwe ku bantu bari mu muhango wo gushyingura muri Kiliziya ya Mutagatifu George y’Aborutodogisi b’Abagiriki, i Hmood mu Ntara ya Karak, mu Majyepfo ya Yorodaniya, ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Nk’uko CNN n’ibindi bitangazamakuru byabitangaje, abantu bitwaje imbunda barashe abari bateraniye kuri iyi kiliziya. Abayobozi bashinzwe umutekano basobanuye ko icyo gitero ari igikorwa cy’iterabwoba cyibasiye abakirisitu bari mu muhango wo gushyingura.
Umwami Abdullah wa II wa Yorodaniya yamaganye icyo gitero, avuga ko igihugu kizafatira ingamba zikomeye abafitanye isano na cyo. Inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo gushakisha abagabye icyo gitero.
Ihohoterwa rigamije kwibasira abakirisitu ntirikunze kugaragara muri Yorodaniya, igihugu kizwiho kubana mu mahoro kw’amadini atandukanye.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Amatorero y’Abaporotesitanti (World Evangelical Alliance) na ryo ryamaganye icyo gitero, rigaragaza ko ryifatanyije n’imiryango y’abishwe, abakomeretse n’abaturage ba Yorodaniya. Ryasabye ko uburenganzira bwo kubaho, gusenga no kurindwa kw’ahantu ho gusengera byubahirizwa, rinasaba abantu kwirinda gukoresha ibyabaye mu guteza amacakubiri ashingiye ku idini.
