Padiri Patricio Alfredo Sánchez Molinari wo muri Ecuador yapfuye nyuma yo kugwirwa n’umusaraba wari umanitse inyuma y’uruhimbi, ubwo yasomaga Misa mu rusengero rwa Perpetuo Socorro, mu mujyi wa Guayaquil.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026, ifatwa na kamera zari ziri gufata amashusho y’iyo Misa yatambukaga imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yakwirakwiye agaragaza umusaraba ugwa kuri uyu mupadiri, agahita agwa ku meza yari imbere ye, mu gihe abakristu bari aho bumvikana bataka kandi bihutira kumutabara.
Arikidiyosezi ya Guayaquil yemeje urupfu rwe, inifatanya n’umuryango we, abo mu muryango w’abihayimana yari arimo n’inshuti ze mu kababaro.
Padiri Sánchez yari ayoboye paruwasi ya (Nuestra Señora del Perpetuo Socorro), kandi yari umwe mu bagize umuryango w’abihayimana ba Redemptoristes. Ikinyamakuru cyo muri Ecuador, Primicias, cyatangaje ko yari amaze imyaka akora umurimo w’ubupadiri, ndetse ko ku wa 16 Ukwakira yari yizihije isabukuru y’undi mwaka amaze ari padiri.
Iyi nkuru y’incamugongo yakuruye agahinda mu bakristu n’abandi bakurikiranye amashusho y’iyo mpanuka. Kugeza ubu, nta makuru yemewe agaragaza icyatumye umusaraba wari umanitse ku rukuta uva aho wari uri ukagwa kuri uyu mupadiri.

