Rimwe mu marushanwa ya mbere akomeye mu Rwanda, ‘Rwanda Gospel Stars Live’, ndetse bamwe bakunze kuvuga ko ari irya mbere rikanikurikira mu kuzamura impano z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo ryatangizwaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Rusizi ryavumbuye abahanzi bafite impano idasanzwe yo kuririmba ku buryo inzobere mu muziki zemeje ko nubwo ari bashya mu muziki ariko babasanganye ubushobozi bwo gukorera ibitaramo mu nzu y’imyidagaduro ya mbere mu Rwanda no mu Karere, BK Arena maze bakayinyeganyeza.
Umwe mu banyamuziki batangajwe cyane n’impano zagaragaye mu Karere ka Rusizi ndetse agahamya ko habuze gato ngo asuke amarira y’ibyishimo ni Mike Karangwa wari umwe mu babarizwaga mu kanama nkemurampaka muri iri rushanwa. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo aya marushanwa yasozwaga mu Karere ka Rusizi yemeje ko yabonyemo abanyempano batanu koko bashobora gushimisha abantu muri BK Arena. Yagize ati:
“Amarushanwa hano i Rusizi agenze neza cyane, mbese ndishimye ndetse emotion (amarangamutima) nagize n’ubu ntirarangira kuko ama auditions menshi nagiyemo nasangaga ku nshuro ya mbere abantu batarasobanukirwa n’ibyo ari byo, hakazamo abantu batatwemeza cyane ariko umwihariko uri hano ni uko nabonyemo abana bagera kuri batanu washyira muri BK Arena bagakora igitaramo kandi bagashimisha abantu.”
Mike Karangwa yakomeje avuga ko kuba aba banyempano baturuka mu Mirenge yo mu byaro bya kure ariko Ibyo bikaba bitarigeze bihungabanya impano zabo icyo nacyo akakibona nk’umwihariko. Yagize ati:
“Hari nk’abantu nabonye bo mu Murenge wa Cyato, Umurenge wa Nkaka n’ahandi henshi cyane ariko kure. Ni ahantu ha kure ku buryo byanyeretse ko aba bana bafite ubushake ndetse n’impano nkaba ntashidikanya ko babonye umuntu ubafata ukuboko bagera ahantu hahambaye.”
Uwimbabazi Clementine ni umwe mu banyempano barindwi bagize amahirwe yo gukomeza, aganira n’umunyamakuru wa Nkundagospel yatangaje ko amahirwe yahawe na Rwanda Gospel Stars Live atazigera ayapfusha ubusa ahubwo azayakoresha kugira ngo yereke abamukikije, ariko cyane cyane umuryango we ko afite impano, bityo akareba ko bareka gukomeza kumuca intege bamubwira ko impano yo kuririmba atari iye. Yagize ati:
“Mbere na mbere ndashimira Rwanda Gospel Stars Live yagize igitekerezo cyiza cyo gufasha abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hagamijwe gushyigikira iyogezabutumwa. Ku giti cyanjye ndagira ngo mbasezeranye ko aya mahirwe bampaye ntazigera nyapfusha ubusa ahubwo nzayifashisha mu kwereka abantu ko nshoboye, cyane cyane umuryango wanjye uhora unsha intege umbwira ko ntashoboye.”
Undi mwihariko wagaragaye muri aka Karere ka Rusizi hatangirijwe ku mugaragaro Rwanda Gospel Stars Live ku nshuro ya kabiri ni uko byari biteganyijwe ko haribuze gufatwa abahanzi batatu barushije bagenzi babo ariko bikarangira babuze abo bahitamo n’abo bareka kubera impano zidasanzwe aho gufata abanyempano batatu ahubwo bafata barindwi.
Abana bagize amahirwe yo gukomeza ni Ntaganda Chancelier wari wambaye no7, Ishimwe Rehem (9), Uwamahoro Jeannette (31), Mungwariho Jean Nepo (26), Uwimbabazi Clementine (22), Mugisha Cyiza (32) na Hirwa Eric (34).
Biteganyijwe ko tariki 16 Werurwe 2024 aya marushanwa azakomereza mu Karere ka Musanze, tariki 30 Werurwe 2024 mu Karere ka Rubavu, tariki 20 Mata 2024 mu Karere ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 mu Karere ka Rwamagana, mu gihe mu Mujyi wa Kigali rizaba Ku wa 18 Gicurasi 2024.
Umunyamahirwe wa mbere uzatsinda iri rushanwa azahabwa miliyoni 3Frw no gufashwa mu bijyanye n’umuziki mu gihe cy’umwaka, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2Frw, naho uwa gatatu ahabwe miliyoni 1Frw.