Umwanditsi w’ibitabo, Pasitori Jotham Ndanyuzwe ufite inkomoko mu Rwanda, ariko akaba atuye mu gihugu cya Canada, Alberta, muri Edmonton, yanditse igitabo yise ‘Love Across All Languages’ cyatumye isi yose ihaguruka kubera ubutumwa bwo guhoshya intambara bukirimo.
Mu kiganiro cyihariye uyu mwanditsi usengera mu Itorero ryitwa New Jerusalem Ministries yagiranye n’umunyamakuru wa Nkundagospel yatangaje ko intambara z’urudaca ziri kubera hirya no hino ku isi ari zo zatumye agira igitekerezo cyo kwandika iki gitabo, ariko byose abifashwamo no guhishyurirwa n’Imana. Yagize ati:
”Uko igitekerezo cyaje ni uko narebye ibyo isi irimo iranyuramo by’intambara n’inzangano nsanga urukundo rwarashize mu bantu, bityo mpishurirwa ko abantu batatahuye imbaraga z’urukundo, kuko ari rwo mbaraga zizana abantu zikabashyira hamwe. Niyo mpamvu igitabo cyitwa “Love Across All Language: A Global Journey.”
Yakomeje agira ati: “Ubutumwa burimo ni ugukundana tugashira hamwe, by’umwihariko natinze ku mbaraga z’urukundo, kugira ngo nerekane icyo urukundo rwakora mu gushyira abantu hamwe.”
Pst. Jotham Ndanyuzwe yasabye abantu bose gushaka iki gitabo bakagisoma kugira ngo bafatanye nawe mu rugendo rwo kugarura urukundo ruri gukendera mu bantu. Yagize ati:
“Ndasaba abantu bose kugishaka kuri Amazon, ni ukwandikamo izina ry’igitabo “Love Across All Languages By Jotham” ubundi bakagisoma tugafatanya urugendo rwo kugarura urukundo ku isi. Iki gitabo wagisanga kuri Amazon, Apple Books, Kindle books, ndetse no kuma stores arenga 45 akorera kuri interineti.” Yakomeje ati:
“Ubutumwa naha abasomyi babanze bashake iki gitabo maze bazampe feedback kugira ngo tuzakomeze dukore neza n’ibindi bitabo bizasohoka mu minsi iri imbere. Ikindi bakomeze basome gusoma ni byiza ni umuco mwiza kandi tubikundishe n’abandi.”
Nk’uko byemejwe na Pst. Jotham Ndanyuzwe, iki gitabo cyiswe ‘Love Across All Languages’ kigura $20 yonyine kandi cyaranditswe mu gihe kingana n’umwaka, kikaba gifite paji 302, kizamurikwa ku mugaragaro Ku wa 9 Werurwe 2024, muri Canada, ahitwa 6712 Delwood Rd Edmon.
Pst Jotham Ndanyuzwe ni umwanditsi umaze kwigarurira imitima ya benshi, dore ko amaze kwandika ibitabo birenga 5 ariko 2 akaba ari byo bimaze kugera ku isoko.