Jonathan Nish yahuje imbaraha na Esther Niyifasha bakora indirimbo ‘Ku rutare’ iri gufasha benshi muri iyi weekend.
Nishimwe Jonathan uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Jonathan Nish yahuje imbaraga na Esther Niyifasha umenyerewe mu njyana ya Gakondo bakora indirimbo ‘Ku Rutare’ ishimangira ko uwubatse kuri Yesu yubatse neza kandi ntacyamuhungabanya.
Ni indirimbo y’iminota 6 n’amasegonda 59 itangira Jonathan Nish avuga ku makuru atabasha kugumana agira ati “Amakuru ntabasha kugumana nay’uburinzi twabonye muri Kristo” akomeza agira ati “Nubu ari muri twe, uko yasezeranye angomerea iriba ry’umunezero wanjye’
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Boris na Bruce mu buryo bw’amajwi naho amashusho yatunganyijwe na Director iDavid afatanyije n’itsinda rye.
Mu kiganiro Jonathan Nish yagiranye na Nkundagospel yavuze ko iyi ndirimbo yaturutse ku ijambo ry’Imana iri muri Zaburi ya 46 umurongo 2 igira iti “Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya i muhengeri”
Umva indirimbo ya Jonathan Nisha afatanyije na Esther Niyifasha
Esther Niyifasha asanzwe akora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Gakondo
Jonathan Nish akora indirimbo nziza zitandukanye zo kuramya Imana
Imana itange umugishaa kuri aba bakozi b’Imana twanyuzwe Cyane