Ku gicamunsi cyuyu munsi nibwo hasohotse Poster igaragaza Papi Clever na Dorcas bishimira kuzuza abantu barenga Miliyoni ijana barebye indirimbo zabo ku muyoboro wabo wa YouTube.
Mu bahanzi bose bo mu Rwanda haba mubakora indirimbo zihimbaza Imana cyangwa se n’izindi ndirimbo zisanzwe nibo bonyine babashije kugera kuri aba bantu bangana gutya barebye indirimbo zabo uretse gusa umuhanzi Ngabo Medard uzwi kuri Meddy umaze kurebwa nabarenga Miliyoni 200 ariko nawe ubu akaba yariyeguriye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Papi Clever na Dorcas ibi babigezeho mu gihe gito batangiye kuririmba indirimbo zo muririmi rw’igiswahili zabafashije kugera kuri benshi mu karere k’ibiyaga bigari dore ko baherutse no gukorera ibitarmo mu gihugu cya Kenya.
Uyu muryango bigaragara ko wahiriwe n’Imana nibyo ukora, kuko ugereranyije n’imbaraga abandi baba bashyize mubyo bakora ndetse no kubigeza kuri benshi, usanga abandi bo umusaruro udahise uba mwinshi, ibintu twavuga ko bari mu bihe byiza byabo.
Papi Clever na Dorcas, ni umugabo n’umugore bamaze kugirana abana babiri babakobwa bakaba babarizwa mu itorero ADEPR, ariko umurimo wabo w’ivugabutumwa wo bawukorera hose ndetse no hanze y’igihugu.
Mu buzima bwa buri munsi bw’umuziki wabo iyi couple, ifashwa bya hafi n’umuvandimwe wa Papi Clever, Director Musinga mubijyanye no gutunganya amashusho ni mu gihe amajwi yo bayitunganyiriza muri studio yabo bagiye bifashisha abandi ba producers batandukanye.
Papi Clever na Dorcas bari mu byishimo byo kuzuza abarenga Miliyoni 100 babarebye kumuyoboro wa Youtube
Papi Clever na Dorcas bamaze guhirwa n’umuziki bakora
Abana ba Papi Clever na Dorcas
Hello it’s Yvonne Mutabazi 18years old from Zambia but my parents are originally from Rwandan I love you people Dorcas you are my inspiration I love you so much and seeing how God is uplifting you motivates me a lot I love you and papi clever your children I wish to one day see you in my life 🥺🥺or even see a reply from you
Nkunda Uw muryango.Ivyo bakora biruhura Imitima yacu.nibakomere Imbere haracar ivyiza vyinshi kubwanyu.