Umuyobozi wa Authentic World Ministries ku isi Apostle Dr. Paul Gitwaza yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya ivuga kuri Afrika ndetse no ku bumwe bwayo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkundagospel yatangaje ko uretse no gukora indirimbo ivuga ku bumwe bwa Afrika muri ino minsi ari gusenga cyane kugira ngo Afrika yongere yunge ubwe nk’uko byahoze kera. Apostle Dr. Paul Gitwaza yagize ati:
“Muri ino minsi mwitegure indirimbo nshyashya ngiye gushyira hanze kandi ivuga ku mugabane wacu wa Afrika.”
Gitwaza ibi yabigarutseho nyuma yo gutangaza ko amaze iminsi irindwi ari mu masengesho yo gusaba Imana ko u Rwanda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongera kuba igihugu kimwe.
Apostle Dr. Paul Gitwaza wateguje indirimbo nshya yatangiye umuziki mu buryo bweruye Ku wa 2 Ukuboza 2016, ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Mana kiza bene wacu’.