Kuri uyu wa Gatandatu taliki 30 Nzeri, hatangiye igiterane kizamara iminsi ibiri cyiswe “CHAYAH GATHERING” kigamije kuzana ububyutse no guhembuka ku bazakitabir ndetse n’igihugu muri rusange.
CHAYAH Gathering ni igiterane kiba ngarukamwaka, cyaje ari igitekerezo cyumwe mubashumba bo muri New Life Ministries, Pastor Florence Mugisha akaba n’umufasha wa Pastor Charles Mugisha nyiri iyerekwa rya Africa New Life Ministries.
Nkundagospel yageze aho iki giterane kiri kubera kugira ngo ibakurikiranire buri kimwe kiri kuhabera,
Ahagana muma saa munani nibwo igiterane Chayah Gathering cyatangiye gitangijwe n’indirimbo no zo kuramya no guhimbaza Imana. Nkuko ubuyobozi wa Chayah Gathering bwagiye bubyizeza abantu benshi niko byagenze kuri uyu munsi wa mbere kuko abantu babonye umwanya mwiza kandi uhagije wo kuramya Imana ndetse no kuyegera.
Saa 3h55, Pastor Tayi Liliose umushumba mukuru wa Omega Church Ministries ari kumwe na Pastor Florence Mugisha bafunguye ku mugaragaro iki giterane.
Mu ijmabo yavuze abaha ikaze muri Omega, Pastor Tayi yavuze ko ari umunezero ukomeye kwakira Chayah ibyo yagereranyije n’umunezero waruri muri Elizabeth na Mariya ubwo baramukanyaga abana babo bagakinira mu nda.
Pastor Tayi, yakomeje yakira abashumba batandukanye bari bitabiriye iki giterane, harimo nk’umutware we Pastor Tayi, Pastor Hortence Mazimpaka, Umufasha wa Antoine Rutayisire Peninah n’abandi.
Pastor Tayi Liliose umushumba mukuru wa Omega Church Ministries
Ahagana saa 4h02, Mu ijambo rye, Pastor Florence Mugisha afungura iki giterane yasabye abari muri iki giterane bose, gushyira ibyubahiro byabo hasi, bagaca bugufi, bakareka umwuka wera akabasongongeza ku ijuru, muri make ntihabeho kwifata muri uyu mwanya mwiza.
Umushumba Florence yakomerejeho yakiriye abaramyi kuza kuruhimbi bagafatanya n’iteraniro ryose kuramya Imana, yakomeje ashishikariza iteraniro ryose kuramya no kwiyegereza Imana kurusha uko bigeze babikora, gukoresha ibyo bafite byose baramya Imana.
Pst Florence yakomeje ayobora iteraniro mu mwanya wo kuramya Imana kugeza ahagana saa 4h55.
Nyuma yuyu mwanya, Pst Florence yakomeje aganiriza iteraniro ijambo ry’Imana, uburyo bwo guhura n’Imana. Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu Kuva 33:15-18 ndetse no muri Yesaya 2:10-11.
Asoje ijambo ry’Imana, hakurikiyeho umuyobozi wa gahunda Pastor Joy Rucyahana amushimira ndetse anakira undi mwigisha w’Ijambo ry’Imana, Apostle Moses Kyiza umuyobozi wa Lift Jesus Global Ministries.
Mu ijambo ry’Imana uyu mushumba yasangije abari bitabiriye iki giterane yagarutse ku kuntu ububyutse butangirira ku muntu ku giti cye, uko abantu baba abatwara ububyutse ndetse nuko umuntu yubaka igicaniro mu mutima we.
Yifashishije ijambo ry’Imana riri muri Zaburi 85:1-6,9 no muri Habakuki 3:2
Apostle Kyiza yasobanuye bimwe mubyo Ububyutse aricyo, yagize ati “Ububyutse ni ukugarurira ubuzima icyapfuye na none bigasobanura kugarurira ikintu ishusho yacyo kugirango cyongere kibereho umumamaro cyaremewe kandi na none bigasobanura guhura n’Imana bundi bushya.”
Uyu mushumba yatanze ubuhamya bwuko yasengeye umwana we akazuka nyuma y’amasaha icyenda abaganga bamubwiye ko nta kindi bashobora gukora, abantu bose bari batangiye kurira ariko ubwo yamusengerega yabaye nkuwufata urupfu araruniga umwana asubirana ubuzima.
Ntibyarangiye aho kuko Imana yamukoresheje ibitangaza bikomeye kuko nyuma yaho hazutse abantu 14. Kubw’ibyo Imana imukoresha agenda atumirwa ahantu hatandukanye mu inyigisho zo kuzura abantu bapfuye.
Apostle Kyiza, yasoje asengera abantu batandukanye b’indwara zitandukanye abasabira gukira
Hakurikiyeho umwanya mwiza wo kuramya Imana mu mbyino no mu ndirimbo zitandukanye.
Nyuma yaho hakurikiyeho Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pastor Edmond Kivuye.